Kigali

Rayon Sports vs APR FC: Uwiteguye neza ni we uzatsinda-MUGIRANEZA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/02/2018 11:25
0


Kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 ni bwo ikipe ya APR FC igomba gusura Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shanpiyona, umukino uzakinirwa kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’). Mugiraneza Jean Baptiste avuga ko ikipe izaba yiteguye neza ariyo izatahana amanota atatu.



Nyuma yo kuva mu birwa bya Seychelles gusezerera Anse Reunion FC mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni w’iyi kipe yambara umweru n’umukara yavuze ko abakinnyi bazitabaza bameze neza kandi ko umukino wabo na Rayon Sports uzatandukanwa n’imyiteguro buri kipe izaba yarakoze. Mugiraneza Jean Baptiste yagize ati:

Abafana ndabizeza ko abakinnyi tumeze neza, ikipe imeze neza muri rusange. Ndibwira y'uko umukino dufite ku Cyumweru tuzi agaciro kawo , ntabwo bizaba byoroshye kuko Rayon Sports izaza idashaka gutsindwa bwa kabiri kuko tumaze iminsi micye tuyitsinze, ariko nkuko nabibabwiye, turiteguye tumeze neza , imyitozo twarayikoze, morale mu bakinnyi irahari ndibwira ko nta gihindutse ntacyatubuza kuba twakwitwara neza. Navuga ko uwiteguye hagati yacu na Rayon Sports ni we uzatsinda.

Mugiraneza yaomeje avuga ko abafana ba APR FC abashimira uburyo baje kubakira bava i Victoria kandi ko ari iby’agaciro kuba baba inyuma y’ikipe yaba ihagaze neza na nabi.

“Mu by’ukuri mbere na mbere ndabanza gushimira abafana ba APR FC kuko ntabwo ari uyu munsi gusa dutegura Rayon Sports baturi inyuma. Igihe cyose baba baturi hafi ni abafana badacika intege yaba igihe ikipe iba iri mu bihe bibi. Ndabashimira cyane”. Mugiraneza

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC ashagawe n'abafana

Abafana bati" Miggy Wacu!!! Miggy Wacu!!!

Mu mikino icumi (10) amakipe amaze gukina muri shampiyona, Rayon Sports niyo iza imbere ku mwanya wa gatatu n’amanota 18 kuko yatsinze imikino itanu (5), inganya itatu (3) itsindwa ibiri (2).

Ikipe ya APR FC ibitse igikombe cy’Amahoro 2018 ni yo isa naho iri inyuma kuko ifite amanota 17 kuko yabashije gutsinda imikino ine (4), inganya imikino itanu (5) itsindwa umwe(1). APR FC izigamye ibitego bitandatu (6) ibitego inganya na Rayon Sports.

Abakinnyi ba APR FC basuhuza abafana mbere y'umukino

Mbere y'uko umukino utangira abafana ba APR FC babanza gushimirwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND