Kigali

Nova Bayama yanditse ibaruwa asaba imbabazi Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/02/2018 0:32
1


Nova Bayama ukina mu mpande za Rayon Sports yamaze kwandika ibaruwa asaba imbabazi ku makosa avuga ko yatewe n’umujinya ubwo bateguraga guhura na LLB mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.



Kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo yitegura umukino wo kwishyura bafitanye na LLB, Karekezi Olivier umutoza w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatoranyije amakipe abiri bagakina hagati yabo (Deux-Cas).

Nyuma ngo Nova Bayama yaje kubura umunota n’umwe mu minota 90’ bakinnye, ibi byaje gutuma uyu mukinnyi atajya mu bandi ngo bakore isengesho risoza imyitozo ndetse ntiyanakomezanya n’abandi bakinnyi aho bacumbitse bakora umwiherero (Residential Camp).

Nyuma yo kutubahiriza aya mabwiriza agenga ikipe, Karekezi Olivier yahise avuga ko uyu mukinnyi ahagaritswe kandi ko azagaruka mu bandi bakinnyi ari uko yanditse ibaruwa asaba imbabazi anavuga icyamuteye kutubahiriza amabwiriza agenga ikipe. Nova Bayama w’imyaka 23 y’amavuko yafashe umwanzuro wo gucisha bugufi agasaba imbabazi avuga ko atazongera ukundi kuba yarenga ku mategeko n’amabwiriza ndetse n’imyanzuro y’abatoza b’ikipe.

Muri iyi baruwa, Nova avuga ko kandi gasuzuguro yabikoranye ahubwo ko yamaze kubona ko abuze umwanya wo gukina umukino w’imyitozo akumva agize umujinya bityo agafata ibyemezo bigayitse.

Ibaruwa Nova Bayama yandikiye Rayon Sports abasaba imbabazi

Ibaruwa Nova Bayama yandikiye Rayon Sports abasaba imbabazi

Nova Bayama yahagaritswe muri Rayon Sports mbere yo kujya i Bujumbura

Nova Bayama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cla6 years ago
    Ufashe icyemezo cyiza, ariko bajye babigisha uko ibaruwa itegurwa.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND