Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2018 ni bwo mu Karere ka Muhanga haberaga imikino ya nyuma ihuza ibigo by’amashuli mu irushanwa ry’Amashuli Kagame Cup 2018, imikino yatanze itike igana mu mikino ya nyuma ya ihuza amashuli yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 10 Kanama 2018.
Muri iyi mikino, ibigo nka LDK, GS Remera Rukoma , APE Rugunga, IPRC Kigali, ADEGI Colege St Marie Reine, ES Save na Colege Kirambi nka bimwe mu bigo bisanzwe bifite izina muri siporo, babonye itike nkuru ibaganisha mu mikino ya nyuma ya ihuza ibigo by’amashuli yo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba (FEASSA), imikino izabera mu Rwanda mu karere ka Musanze tariki 10-20 Kanama 2018.
1.VOLLEYBALL:
GS Ingangaburezi (Rughango VC) batwaye igikombe mu bakobwa
Duherere mu mukino w’intoki wa Volleyball mu cyiciro cy’abakobwa, GS.Indangaburezi (Ruhango VC) batwaye igikombe cy’Amashuli Kagame Cup 2018 banyagiye St Aloys Rwamagana amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma. IPRC Kigali yatwaye umwanya wa gatatu itsinze St.Joseph Kabgayi amaseti 3-1.
Mu cyiciro cy’abahungu, St.Joseph Kabgayi yatwaye igikombe cy’Amashuli Kagame Cup 2018 itsinze Don Bosco Gatenga amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma mu gihe PSVF Karubanda yatwaye umwanya wa gatatu itsinze CX.Roi amaseti 3-2.
2.BASKETBALL:
LDK yatwaye igikombe mu bakobwa
ES St Bernadette yabaye iya kabiri mu bakobwa
APE Rugunga yatwaye igikombe mu bahungu
LDK yabaye iya kabiri mu bahungu
Mu mukino w’intoki wa Basketball naho byari ibicika kuko mu bakobwa ikipe ya LDK yatwaye igikombe cy’Amashuli Kagame Cup 2018 itsinze ES St Bernadette amanota 69-23 ku mukino wa nyuma ari nako ADEGI itwara umwanya wa gatatu itsinze ENDP Karubanda amanota 56-45.
Mu bahungu, ikipe ya APE Rugunga yatwaye igikombe itsinze LDK amanota 57-48 ku mukino wa nyuma naho Col.St Marie Reine itwara umwanya wa gatatu itsinze ETENI Gisenyi amanota 83-70.
3.HANDBALL:
Muri uyu mukino w’intoki wa Handball nawo umaze gucengera mu bana bakiri mu mashuli, Ecole Secondaire de Kirambo yatwaye igikombe itsinze APEGA ibitego 25-22 ku mukino wa nyuma. Ecole Secondaire de Gikonko umwnya wa gatatu itsinze Ecole Secondaire de Kabarondo ibitego 20-17 mu cyiciro cy’abakobwa.
Mu cyiciro cy’abahungu, ikipe ya ADEGI (Gituza)yatwaye igikombe itsinze St Aloys Rwamagana ibitego 35-28 ku mukino wa nyuma naho umwanya wa gatatu utahanwa na College de Gisenyi itsinze ESEKI ibitego 25-21.
4.NETBALL:
GS Gahini yatwayebigikombe
Mu mukino w’intoki wa Hanball ukinwa n’abakobwa, Groupe Scolaire Gahini yatwaye igikombe itsinze St.Aloys Rwamagana amanota 39-30 ku mukino wa nyuma. Umwanya wa Gatatu watwawe na Ecole Scondaire de Save itsinze ES Nyamirama amanota 23-15.
5.RUGBY:
ASPEKA yatwaye igikombe
Muri uyu mukino w’ingufu wa Rugby, ikipe ya ASPEKA (Kamonyi) yatwaye igikombe cy’uyu mwaka itsinze igikombe itsinze JAM ibitego icumi kuri birindwi (10-7) mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na LDK itsinze APARUDE ibitego 7-5.
APARUDE yabaye iya kane muri Rugby
6.FOOTBALL:
CIP yatwaye igikombe
Ikipe y'ikigo cya CIP ubwo byari mu mwanya wa penaliti
LDK yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Mu mupira w’amaguru uba utegerejwe n’abatari bacye, ikipe ya GS Remera Rukoma yatwaye igikombe cy’uyu mwaka ku nshuro yabo ya kabiri batsinze GS Shwemu igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Umwanya wa Gatatu watwawe na GS Nyange itsinze GS Kabusunzu igitego 1-0.
Mu cyiciro cy’abahungu, ikipe ya CIP (Muhanga) yatwaye igikombe itsinze LDK penaliti 4-3 nyuma yuko iminota 90’ y’umukino yari yarangiye banganya igitego 1-1.
GS Remera Rukoma (Abaklobwa) yatwaye igikombe mu mupira w'amaguru
GS Remera Rukoma (Abakobwa mu mupira w'amaguru) na Rugby (Abahungu) batwaye ibikombe
Umuhango wo gutanga ibikombe wabereye muri St Joseph Kabgayi
GS Shwemu yabaye iya kabiri mu mupira w'amaguru mu bakobwa
Mu mikino ya FEASSA 2018 igomba kumara iminsi icumi uhereye tariki 10-20 Kanama 2018, u Rwanda rwemerewe kuzajya ruhagararirwa n’amakipe ane (4) muri buri mukino nk’inyungu ya mbere ku gihugu cyakiriye irushanwa mu gihe ibindi bihugu bazajya batanga amakipe atatu muri buri mukino.
Ibikombe byatanzwe
Frere Gahima Camille Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuli
Frere Gahima Camille Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuli yajira igihembo cya St Aloys
Nyirinkindi Saleh (8) acenga ashakira LDK igitego kuko ari na kapiteni wayo
Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yarebye uyu mukino ariko mu itangwa ry'ibihembo habuze umuntu uhagararira iri shyirahamwe
GS Remera Rukoma (Umuhondo) na GS Shwemu (Umutuku) ku mukino wa nyuma
Habiyambere umutoza wa GS Remera Rukoma atanga amabwiriza nyuma y'igice cya mbere
Sangwe Armel yafashije APE Rugunga gutwara igikombe
LDK ikina na APE Rugunga ku mukino wa nyuma
Abakobwa ba ENDP Karubanda (Umweru) na ADEGI (Ubururu bwera) bahatanira umwanya wa gatatu
Mushumba Charles niwe mutoza wa ENDP Karubanda
Mushumba Charlrs aba yungirijwe na Nicole Uriwbutso umukinnyi wa IPRC South WBBC
LDK na St Bernadette ku mukino wa nyuma muri Basketball y'abakobwa
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO