Kigali

Kiyovu Sport yohereje Rayon Sports kuzahura na APR FC muri kimwe cya kabiri -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2016 22:01
2


Ikipe ya Kiyovu Sport yinyaye mu isunzu itsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma mu itsinda rya kabiri (B) wakinwaga kuri uyu wa Kabiri kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo.



Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 37’ ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot.

 

kiyovu Sport

Ni umukino warimo ishyaka ryinshi

Ikipe ya Kiyovu yaje kunanirwa kwishyura mu gice cya mbere biba ngombwa ko Rayon Sports bajya kuruhuka bayoboye umukino ku gitego 1-0.

Igice cya kabiri kihariwe na Kiyovu Sport kuko ku munota wa 63’ w’umukino Moustapha Francis  yaboneye Kiyovu Sport igitego cyo kwishyura ndetse ku munota wa 84’  iyi kipe y’icyatsi n’ubururu yaje kubona igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma wanabaye umukinnyi w’umukino (Man of the match).

Ikipe ya Kiyovu Sport yahise iyobora itsinda rya kabiri (B) n’amanota atandatu (6), nta gitego izigamye ndetse nta n’ideni ifite.Kiyovu Sport yatangiye itsindwa na Sunrise FC ibitego 2-1, itsinda Police FC ibitego 2-1 ari nabyo yakoreye Rayon Sports.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota atandatu kuko yatangiye itsinda Police FC ibitego 2-1, inyagira Sunrise FC ibitego 4-0, isoza itsindwa na Kiyovu Sport ibitego 2-1.

Nubwo Rayon Sports izigamye ibitego byinshi ntago yemerewe kuyobora iri tsinda kuko rimwe mu mategeko agenga iri rushanwa avuga ko mu gihe amakipe anganya amanota bareba umukino wabahuje.Aha, kuko Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sports, ifite uburenganzira bwo kuyobora itsinda.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, ikipe ya APR FC yabaye iya mbere mu itsinda, igomba kuzacakirana na Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeli 2016 saa kumi n’ebyiri (18h00’). Uyu mukino uzabanzirizwa n’umukino uzahuza Kiyovu Sport izaba yisobanura na AS Vita Club saa cyenda n’igice (15h30’).

Dore uko imikino yarangiye:

Itsinda A: *APR FC 3-2 AS Kigali

                  *AS Vita Club 4-0 Dauphins Noirs

Itsinda B: *Police FC 3-1 Sunrise FC

                  *Rayon Sports 1-2 Police FC

Uko imikino ya ½ cy’irangiza iteye:

Tariki 15 Nzeli 2016

*APR FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro, 18h00’)

*Kiyovu Sport vs AS Vita Club (Stade Amahoro, 15h30’) 

11 ba Rayon Sports

11 ba Rayon Sports babanjemo bahura na SC Kiyovu

kiyovu Sport

11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga 

kiyovu Sport

Abasifuzi bayoboye umukino bifotozanya n'abakapiteni b'amakipe yombi

Rayon Sports

Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Kwizera Pierrot

Hategekimana Bonheur

Hategekimana Bonheur umuzamu wa SC Kiyovu warwanye ku ikipe ye cyane

Hategekimana Bonheur

Yaje kugira akabazo k'imvune aravurwa asubira mu kibuga

abafana

Abafana bari bamaze kwiyongera ugereranyije n'abari ku mukino wa APR FC 3-2 AS Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marcellin8 years ago
    tugiye kongera kubona spectacle uzatsindwa azemere
  • mafaranga8 years ago
    Rayon S oyeeeee!!!tuzahura na APR fc.kandi tuzayitsinda.gusa ibya foot bibamo amayobera.birasekeje hahaha



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND