Kigali

Cricket U19:Tuyizere Bosco kapiteni w’ikipe y’igihugu yasobanuye impamvu u Rwanda rwitwaye nabi muri ‘QT’n’icyakosorwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2016 17:17
0


Tariki 18 Kanama 2016 nibwo u Rwanda rwatangiye guhatana n’ibihugu bitandukanye byari byitabiriye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket(Quadratriangural Tournament), irushanwa ryabereye i Nairobi muri Kenya.U Rwanda rwatsinze umukino umwe mu mikino itanu (5).



Nyuma yo kubona ko umusaruro w’iri rushanwa ritegura amarushanwa akomeye yo gushaka itike y’igikombe cy’isi ateganyijwe muri Nzeli 2016.

Rwanda vs Saudi Arabia

Ubwo u Rwanda rwari rugiye gukina na Saudi Arabia 

Igikombe cy’isi cy’ingimbi zitarengeje imyaka 19 kizabera muri New Zeland kuva tariki 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.

U Rwanda rwarangije imikino ya ‘Quadratriangural Tournament’ rutsinze ikipe ya Kenya B mu mukino wa gatatu u Rwanda rwakinnye.

Tuyizere avuga ko icyo ibihugu nka Saudi Arabia na Kenya barushije u Rwanda ari ubunararibonye bubafasha gutinyuka mu mukino hagati ndetse no kuba amakipe yabo yarabonye imikino ya gishuti mpuzamahanga.

“Twari twariteguye neza mbere yo kugenda ariko twagezeyo dusanga amakipe twari duhanganye aturusha ikintu cyo gutinyuka.Bafite imikino myinshi mpuzamahanga bakinnye ku buryo nta bwoba n’igihunga bagira mu kibuga”.

Tuyizere Bosco

Tuyizere Bosco kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket

Tuyizere w’imyaka 17 y’amavuko yakomeje avuga ko ikipe ayoboye iramutse ibonye imikino myinshi ya gishuti, bagakina n’ibindi bihugu byazajya bigera mu gihe cy’amarushanwa bahagaze neza.

Umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na KenyaB rusubirwa na Saudi Arabia  mu mukino wa kabiri w’irushanwa .

Rwanda vs Saudi Arabia

Uwimanishaka Prince Dalis(Ibumoso) na Tuyizere Bosco (Iburyo)

Gusa u Rwanda rwaje kwizirika rutsinda Kenya mu mukino wa gatatu.Abana b’u Rwanda bakomeje batsindwa na Kenya A.Umukino wa nyuma u Rwanda rwawukinnye kuwa Kabiri tariki 23 Kanama 2016 rutsindwa na Saudi Arabia. 

Tuyizere

Ikipe y'u Rwanda n'abari bayiherecyeje

tlllrmfhgvhjtiu;hjihj

Ikipe y'u Rwanda ubwo yari mu myitozo ya mugitondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND