Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakobwa batarengeje imya 18 batwaye igikombe cy’akarere ka Gatanu (Zone V) batsinze Uganda amanota 42-34 ku mukino wa nyuma.
Muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda itozwa na Mushumba Charles ntabwo yagowe cyane kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye n’ubundi bari imbere ya Uganda n’amanota 27-18. Aba bakobwa barangije iri rushanwa badatsinzwe kuko batangiye iri rushanwa batsinda Uganda amanota 46-35 bakurikizaho Tanzania bayitsinda amanota 69-36 (17-6, 12-11,25-12 na 15-7).
Muri uyu mukino batsinzemo Tanzania, Murekatete Bella usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze amanota 22 mu gihe Butera Hope yatsinze amanota 20 mu mukino. Mu mukino kandi batsinzemo Uganda amanota 46-35, Murekatete Bella yakomeje kugaragaza ko afite umusanzu yazaniye u Rwanda kuko yatsinzemo amanota 18 mu gihe Butera Hope yatsinze amanota 13.
U Rwanda rwaserukanye ishema i Dar Es Slaam
Bitewe n'uko bakinaga imikino ibanza n’iyo kwishyura, mu mikino yo kwishyura u Rwanda rwagarutse rutsinda Tanzania amanota 65-28 mbere yo guhura na Uganda ku mukino usoza irushanwa bakayitsinda amanota 42-34. Ikipe y’abahungu nayo iri ku mukino wa nyuma aho igomba guhatana na Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018.
Muri iri rushanwa kandi, abakobwa b’u Rwanda bongeye gutwara igikombe cy’umukino wa Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu kuri buri kipe (3*3) batsinze Uganda amanota 9-5. Ni irushanwa riba mu myaka ibiri kuri ubu rikaba ryaraberaga i Dar Es Slaam muri Tanzaania mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera i Maputo muri Mozambique kuva tariki ya 29 Nyakanga kugeza ku ya 5 Kanama 2018.
Ikipe y'abangavu yatsinze Uganda ku mukino wa nyuma
Murekatetet Bella umukinnyi watanze umusanzu ukomeye muri iri rushanwa
Ikipe y'u Rwanda yahatanye muri Basketball 3 a side (3*3)
PHOTOS: FERWABA
TANGA IGITECYEREZO