Ikipe ya APR FC yasaruye amanota atatu kuri Mukura VS nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Igitego cya Itangishaka Blaise (47’) n’ibitego bibiri bya Sekamana Maxime (82’, 85’), ni byo byahesheje APR amanota atatu y’uyu munsi bihita biyihesha kugira amanota arindwi (7) mu mikino itatu imaze gukina muri shampiyona.
Ni umukino Mukura Victory Sport yatangiye yibona neza ariko nyuma yaho APR FC ibibiye umugono Hakizimana Muhadjili agatsinda igitego ariko ntikibarwe kuko yari mu ikosa, ikipe ya Okoko yahise itangira kugira impungenge batangira gukina bugarira. Igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47’ ,Itangishaka Blaise yatsindiye APR FC igitego ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel wavuye muri Rayon Sports.
Nyuma y’iminota micye cyane (65’) Ndayishimiye Christophe yahise yishyurira Mukura VS kuri penaliti nyuma y’ikosa Rusheshangoga Michel yakoreye kuri Harerimana Lewis mu rubuga rw’amahina.
11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Umukino wakomeje ku buryo Mukura VS yasaga naho iri gushaka igitego cya kabiri ariko nyuma yaho Rwasamanzi Yves akuriyemo Itangishaka Blaise akinjiza Sekamana Maxime, umukino wahise uhindura isura kuko ku munota wa 82’ yahise abona igitego cya kabiri.vNyuma y’iminota itatu gusa uyu rutahizamu yahise yungamo igitego cya gagatu biba ari nako umukino urangira.
11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga
Ni umukino Mukura VS yagaragaje kwirangaraho gukomeye
Imanishimwe Emmanuel acunga Ndayishimiye wa Mukura
Ubwo Sibomana Patrick yari agiye kwinjira mu kibuga asimbura Habyarimana Innocent
Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Mukura VS
Itangishaka Blaise wa APR FC ahura na Niyonzima Ali wa Mukura Victory Sport
Penaliti ya Mukura VS
TANGA IGITECYEREZO