Mu gicuku cy’uyu wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2017 ni bwo ikipe ya APR FC yuriye indege ya Ethiopia Airlines igomba kubageza i Addis Abebba umujyi bagomba gufatiramo indege izabageza i Lusaka muri Zambia aho bagiye gukina FC Zanaco mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu bya Afurika.
Ni urugendo iyi kipe ya gisirikali yafashe nyuma gato yo gukora imyitozo kuri sitade Amahoro i Remera, imyitozo yakozwe n’abakinnyi 18 bari bamaze gutoranywa na Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’iyi kipe yambara umukara n’umweru.
Umukino ikipe ya APE FC izakirwamo na FC Zanaco uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017 saa cyenda ku masaha ya Kigali, umukino uzanyura kuri Radio Isango Star nk’uko Kabanda Tony umukozi ushinzwe gutanga amakuru ya APR FC yabitangarije INYARWANDA dore ko ari nawe uzaba yogeza.
Sekamana Maxime na Twizerimana Onesme ni abakinnyi iyi kipe itari imaze iminsi ikoresha cyane kubera ibibazo by’imvune ariko kuri ubu bakaba biteguye gufasha iyi kipe kuzajya gushaka amanota atatu i Lusaka kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017 mbere yo kuzakina umukino wo kwishyura kuwa 18 Gashyantare 2017 kuri sitade Amahoro.
Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’iyi kipe avuga ko umukino azahuramo na Zanaco FC uzamubera ikizamini cyiza kizamwereka urwego rw’abakinnyi afite kugira ngo azagire aho ahera akosora amakosa mu mukino wo kwishyura.
Mu bakinnyi 18 Jimmy Mulisa yamaze gushyira ku rupapuro ntiharimo Ngandu Omar myugariro w’iyi kipe wigeze kugira ikibazo cy’imvune bigatuma imikino imwe n’imwe ya shampiyona atayikina bikaba bimuviriyemo kuba atagaragara ku rutonde rw’abiteguye neza gufasha iyi kipe.
Undi mukinnyi ufite izina ariko utagaragara ni Mwiseneza Djamal uheruka gukina umukino APR FC yanganyijemo na Bugesera FC ariko kuri ubu ntabarwa mu bakinnyi biteguye gufasha umutoza Jimmy Mulisa gushaka amanota atatu cyo kimwe na Habyarimana Innocent uhugiye muri gahunda zo gushinga urugo.
Abakinnyi 18 Umutoza Jimmy Mulisa yagiriye ikizere:
Abazamu 2: Mvuyekure Emery na Kimenyi Yves.
Ba myugariro 6: Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Ngabonziza Albert, Rugwiro Herve, Faustin Usengimana, Nsabimana Aimable.
Abo hagati 7: Yannick Mukunzi, Nshimiyimana Imran, Djihad Bizimana, Benedata Janvier, Sekamana Maxime, Sibomana Patrick, Nkezingabo Fiston.
Abataha izamu 3: Twizerimana Onesme, Issa Bigirimana, Nshuti Innocent.
Ikipe ya APR FC isesekara ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe saa tanu n'iminota 27' (23:27')
Kimenyi Yves umwe mu banyezamu babiri ikipe ya APR FC yitwaje
Uhereye ibumoso: Sibomana Patrick Papy,Issa Birimana, Mvuyekure Emery, Bizimana Djihad na Sekamana Maxime mbere yo kurira indege
Rutahizamu Nshuti Innocent (Ibumoso) na myugariro Rugwiro Herve (iburyo)
Rushehangoga Michel (ibumoso) na Usengimana Faustin
Bizimana Djihad Djidro umukinnyi wo hagati muri APR FC n'Amavubi
Rugwiro Herve (ibumoso) na Mukunzi Yannick (iburyo)
Myugariro Nsabimana Aimable umwana uri kuzamuka neza mu ikipe ya APR FC anitwara neza mu mikino ikomeye
Twizerimana Onesme (Ibumoso) na mugenzi we Sibomana Patrick Pappy
Sibomana Patrick Papy umwe mu bakinnyi bashobora kureba uburyo bw'igitego
Ngabo Albert (ibumoso) kapiteni wa APR FC na Mukunzi Yannick (iburyo)
Umutoza mukuru w'ikipe ya APR FC yitaba telefone igendanwa
Kalisa Adolphe bita Camarade umunyamabanga mukuru wa APR FC yageze ku kibuga cy'indege saa tanu n'iminota 58' (23:58') azanye ibyangombwa bya nyuma by'abakinnyi
Mvuyekure Emery umunyezamu wa mbere wa APR FC
Usengimana Faustin (Ibumoso), Rwasamanzi Yves (hagati/umutoza wungirije) na Rusheshangoga Michel (Ku ruhande rw'iburyo)
Mukunzi Yannick (Ibumoso) na Bizimana Djihad (iburyo) bafatanya gukina hagati mu kibuga
Abakinnyi bagana aho bari bubasakire bwa nyuma (Checking Point) mbere yo kwinjira mu kibuga aho indege iba iri
AMAFOTO:Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO