Umuhanzi Uwiringiyimana Theo wamenyekanye cyane nka Theo Bosebabireba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya, imwe mu ndirimbo arimo gutegurira kujya kuri Album ye ya 9.
Theo Bose babireba ashyize hanze iyi ndirimbo, nyuma y'uko akubutse i Burundi aho yakoze ibitaramo bitandukanye ari kumwe n'umuhanzi Rosa Muhando. Muri iki gihugu cy'i Burundi kandi Theo Bose babireba yanaganiriye na bimwe mu bitangazamakuru byaho ari naho yatangarije ko koko mu Rwanda hari amakompanyi n'inganda bifasha umuziki ariko ugasanga byibanda ku bahanzi bakora indirimbo zisanzwe bakunda kwita iz'isi ugasanga abakora indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza ntibitaweho.
Aganira n'urubuga rwa Afrifame.bi, aha Theo yagarutse cyane ku ruganda rwa Brarirwa rutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, uyu mugabo avuga ko abahanzi baririmba indirimbo z'Imana bibagiwe cyangwa se birengagijwe, kuri we akavuga ko mu gihe bavuga ko iri rushanwa ryateguwe kugirango bateze imbere abahanzi nyarwanda bari bakwiye no guteza imbere abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana kuko nabo ari abaririmbyi.
Akomeza aganira n'ikinyamakuru Afrifame.bi, Theo yavuze ko ibyo byose asanga biterwa ni uko abahanzi baririmba indirimbo z'Imana, badahabwa agaciro gakwiye mu muziki nyarwanda,ibi akagaragaza ko bibonekera cyane nko mu birori bitandukanye aho usanga badatumirwa. Akabona ko indirimbo zacurarangiwe Imana zahabwa agaciro kuko ngo zituma abantu bava mu byaha bagahinduka.
Gusa Theo yavuze ko n'ubwo avuga ibyo byose n'ubundi adashobora kwitabira iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuko ryamamaza ikinyobwa gisindisha cya Primus, gusa ngo bari bakwiye gutekereza uburyo nabo babateza imbere bakaba bategura irushanwa ry'ibinyobwa bidasindisha. Ati " Sinaririmba ngo Imana ni ishyirwe hejuru ni ndangiza njye kwamamaza inzoga gusa bakwiye kureba uburyo natwe badushyiriraho irushanwa ry'ibinyobwa bidasindisha kuko birahari."
Tugarutse kuri iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze mu buryo bw'amashusho. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Bosebabireba yadutangarije ko iyi ndirimbo nshya yise “Ubwoba ni bushire” yayihimbye ahanini agendeye ku mibereho abona abantu babamo mu buzima bwabo bwa buri munsi aho abona benshi babaho bari mu bwoba budashira.
Agize ati “Iyi ndirimbo ivuga muri rusange ukuntu abantu muri iki gihe bariho bahangayitse ndetse bafite ubwoba bwinshi kuza kandi ku bizera Imana ndabahumuriza nkababwira ko uwo dutegereje agiye kuza akaturuhura imitwaro yose dufite”
Indirimbo yakorewe mu bihugu bibiri bitandukanye aho amajwi yafatiwe mu gihugu cya Uganda naho amashusho yo afatirwa mu gihugu cy’u Burundi. Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoreye ahantu habiri hatandukanye kandi nyikora mu byukuri hose nsa nutunguwe. Hafatwa amajwi yayo nari ndi muri studio imwe yo muri Uganda hari umuhanzi nari naherekeje yagiye gukora indirimbo agira ngo mwumvire uko imeze. Producer wayo rero niwe wambiye ko niba nanjye mfite indirimbo ntakibazo yayinkorera ndetse ntanamafaranga anshiye.”
Yakomeje agize ati “No ku mashusho rero niko byagenze. Nari nagiye mu giterane i Bujumbura maze ndayirirmba, ndetse ndanayisobanura. Umuntu abyumvise rero nawe ankorera amashusho.”
Theo Bose babireba ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana barangwa n'udushya twinshi. Mu minsi ishize aherutse gusohora indirimbo yise 'Miliyoni y'amadorali'yumvikanamo n'inyana ya Hip Hop arangije agira ati " Vayo vayo wa mugani wa Fireman!", Ibi nabyo tumubajije uburyo yabitekereje avuga ko ari igitekerezo cyizanye ubwo yarimo ahimba iyi ndirimbo agahita yibuka ijambo umuraperi Fireman akunda gukoresha rya Vayo vayo. Ati " Biriya ni ibintu bisanzwe. Erega buriya njye ntandukanye na bandi benshi, njyewe ndi umuhanzi ukurikiranira hafi abahanzi bagenzi banjye bose nkamenya ibigezweho byose. Uretse abo mu Rwanda nabo hanze mbanshaka gukurikirana nkamenya amakuru yabo. Biranshimisha guhura n'umuhanzi hari icyo muziho kuko burya tuba turi mu mwuga umwe."
Muri iki kiganiro kandi twagiranye Theo yatubwiye ku muziki we muri rusange aho yadutangarije ko ariwo mwuga rukumbi umutunze aho anemeza ko wamugejeje kuri byinshi.
Tumubajije indirimbo ze 5 akunda cyangwa se zimufasha kurusha izindi Theo yagize ati “Uroye zose ndazikunda ariko reka ngerageze ndebe ko nzibona. Hai iyitwa Gukiranuka iri kuri album ya 3, iyitwa Soko imara inyota iri kuri album ya 5, Bose babireba iri kuri album ya 1, Ntawe bitabera iri kuri album ya 4 nkunda kandi cyane indirimbo Ikigeragezo iri kuri album yanjye ya 2 nkaba mfite n’impamvu nyinshi zihariye zituma nyikunda. Impamvu a mbere nuko yampaye inyungu zamafaranga atari make. Niyo yatumye nubakka izina ndetse nambuka n’ipaka y’u Rwanda.”
Mu mishinga afitiye abakunzi be muri iyi minsi Theo arateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo 2 nshya harimo n’imwe itari iyo guhimbaza Imana yitwa “Rwanda rwiza” ndetse nindi yitwa “Miliyoni zarahunitswe”
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UBWOBA NI BUSHIRE"
Denise IRANZI & Selemani N
TANGA IGITECYEREZO