Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Nyakanga 2014, umuhanzikazi Butera Knowless yamuritse ku mugaragaro Album ye ya gatatu yitiriye ababyeyi be akayita “Butera”, akaba yayimuritse mu gitaramo cyiza cyane cya Live kirimo udushya, imitegurire n’imyiteguro byo ku rwego ruhambaye, abantu bakaba bari benshi cyane.
Muri iki gitaramo cyabereye muri Hoteli Serena ya Kigali, aho cyabereye hari huzuye ndetse bamwe baje kubura n’aho bahagarara cyane ko kwicara imyanya yo yuzuye hakiri kare cyane, Knowless kimwe n’abahanzi bamufashije ndetse n’itsinda ry’abanyamuzika batandukanye bari babukereye bakaba bashimishije bidasubirwaho abari bacyitabiriye kuburyo igihe ari cyo cyabaye umwanzi, naho ubundi igitaramo cyarangiye agahana saa tanu z’ijoro abantu bakifuza ko cyakomeza.
MTN nk'umuterankunga mukuru yari ihagarariwe
Depite Bamporiki Edouard n'umufasha we bari bitabiriye iki gitaramo
REBA HANO UKO DEPITE BAMPORIKI YABYINAGA
Senderi nawe yari ahari
Mani Martin mu gitaramo cya Knowless
Aline Gahongayire na Tonzi nabo bari baje gushyigikira Knowless
Masamba Intore nawe yari yaje muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyayobowe neza cyane na MC Ally Soudy na Isheja Sandrine bashimishije abantu cyane
Nyuma y'iminsi yibera muri Amerika, Ally Soudy benshi bishimiye kongera kumubona mu Rwanda
Abakunda ijwi rya Isheja Sandrine bari bashyizwe igorora
Aha Ally Soudy yashimiraga MTN ku bufasha yahaye Knowless
Iki gitaramo cyatangiye hakiri kare, umuhanzi Makanyaga Abdoul n’itsinda rye (band) babanje gususurutsa abari bacyitabiriye, mu ndirimbo nka Nshatse inshuti n’izindi uyu muhanzi yamenyekanyeho cyane, hamwe n’abasaza bari kumwe bakaba bazibyinnye abantu barishima cyane, mu bagaragaye babyina hakaba harimo na Depite Edouard Bamporiki nawe wari wakitabiriye.
Makanyaga na Band ye bashimishije abantu cyane
REBA HANO IMBYINO IDASANZWE Y'UMUSAZA UBYINIRA MAKANYAGA
Nyuma ya Makanyanyaga na Band ye, haje kuza abahanzi nka Christopher muri Ndabyemeye, Habona n’izindi, Tom Close muri Ibintu byarahindutse n’indi nshya yitwa Isi, haza na Dream Boys muri Urare aharyana na Uzahahe uronke, bose bacurangirwaga na Kesho Band isanzwe icurangira umuhanzi Mani Martin, nabo bakaba bashimishije abantu cyane muri iki gitaramo, gusa hari hagitegerejwe nyir’ubwite Butera Knowless wari umwanya we wo kumurika ku mugaragaro album ye nshya.
Christopher imbere y'abafana yashimishije benshi
Abakunzi ba Tom Close nabo bamwishimiye cyane
Tidjara Kabendera n'umugabo we nabo bari bari muri iki gitaramo
Umunyamakuru Ernesto na Plaisir Muzogeye mu gitaramo cya Knowless
TMC wo muri Dream Boys ku rubyiniro ubwo baririmbaga Urare aharyana
Mugenzi we Platini nawe bafatanyaga gususurutsa abari bitabiriye igitaramo
Mbere y'uko Knowless ajya ku rubyiniro, Isheja Sandrine yabanje guhindura imyenda
Aka kana mbere y'uko Knowless agera ku rubyiniro, kavuze byinshi kamukundira harimo kuba ari mwiza cyane
Mu myenda yererana, ku rubyiniro rudasanzwe n’ubuhanga buhambaye agaragiwe n’itsinda ry’ababyinnyi bo mu itorero Intayoberana, Butera Knowless yagaragaye ku rubyiniro abantu barumirwa bahita bamwereka ko bamwishimiye cyane maze na we atangira abaririmbira indirimbo z’Imana nk’izwi cyane mu ndirimbo zo mu gitabo bagira bati: “Mbese urukundo rw’Imana yacu rwagereranywa n’iki…”, hanyuma mu ndirimbo nka Baramushaka, Ninkureka, Follow, Ndeka ngukunde n’izindi Knowless mu muziki mwiza wa Live ashimisha cyane abari bitabiriye igitaramo cye.
Uburyo Knowless yagaragaye ku rubyiniro byemeje benshi
Uyu mufana akimara kubona Knowless uko yari ameze, ibyishimo byamurenze amarira arashoka
Hari imibyinire idasanzwe
REBA HANO IMIBYINIRE Y'ABAFANA BA KNOWLESS
Knowless imbere y'abafana be, ibyishimo mu bafana byari byose
Knowless yabyinanye cyane n'abana
Knowless ari ku rubyiniro abantu benshi bari bamwishimiye cyane
Knowless kandi yaje gufatanya n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo bafitanye nka Christopher na Ben Kayiranga, akaba ndetse yaje no gufatanya n’itsinda ry’abaririmbyi b’amajwi atagira uko asa maze baririmbira imbaga y’abari bahari indirimbo za Rugamba Sipiriyani nk’iyitwa Imenagitero baririmbye nta gicurangisho na kimwe kifashishijwe, abakunzi b’uyu muhanzi bigaragara ko bakozwe ku mutima.
Aha Knowless yaririmbanaga na Christopher
Knowless aririmbana na Ben Kayiranga indirimbo bakoranye
Knowless n'iri tsinda baririmbye indirimbo za Rugamba Sipirinayi abantu barishima
Intayoberana zeretse abitabiriye iki gitaramo ubuhanga bukomeye, iri rikaba ari itorero rishya ariko ririmo kugaragaza ubuhanga budasanzwe
Uburyo Knowless yari yambaye benshi babishimye cyane
Knowless yafatanyije n'abahanzi ba Kina Music mu ndirimbo "Byakuvuna"
Knowless yahawe impano zitandukanye n'abakunzi be
Iki gitaramo bigaragara ko cyashimwe kandi kikaba isomo ku bahanzi benshi kuko nyuma yacyo bashimiye cyane Butera Knowless n’itsinda ryamufashije, mu bahanzi bari bahari hakaba hari harimo Masamba, Mani Martin, Senderi, Kizz Kizito, Aline Gahongayire, Tonzi, Ngeruka Faycal usigaye ukoresha izina rya Kode n’abandi benshi batandukanye.
Knowless yashimiwe cyane na Masamba Intore ku gitaramo cyiza yari amaze kugeza ku mbaga yari iri muri Serena
Senderi ni uku yari yaje yiyambariye
Umuhanzi Khizz Kizito nawe yari ahibereye
N'ubwo bigaragara ko akuriwe, Aline Gahongayire ntiyasibye igitaramo cya Knowless
Umuraperikazi Paccy, aha yari kumwe na Gauchi uzwi mu ndirimbo "Madamu" wanjye yakoranye na Bruce Melodie
MC Ginty nawe yari ari muri iki gitaramo, aha ari kumwe na Mani Martin
Aimable Twahirwa nawe yari ahari n'umuryango we
Tidjara Kabendera ni umwe mu bagaragaje ibyishimo cyane muri iki gitaramo
Nyuma y'iminsi micye avuye i Burayi, Ngeruka Faycal uzwi nka Kode nawe yaje kwihera ijisho iki gitaramo
Manirakiza Théogène
Photo: Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO