Binyuze mu mbyino, umudiho, imigenzo n'imyiyerekano igizwe n'ingendo n'imyambaro gakondo n'iterambere ryayo, ku umugoroba wo kuri uyu wa gatatu itorero Indangamirwa ryaraye rikumbuje benshi umuco wo ha mbere.
Ni mu gitaramo bari bise Yarutanagishije Umuco, aho abasore n’inkumi bagize itorero Indangamirwa bari babucyereye mu gususurutsa imbaga y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo cyari kitabiriwe n’ingeri zose z’abantu harimo umubare utari muto w’abanyamahanga bari baje kwihera ijisho umuco gakondo wo mu rw’imisozi igihumbi.
Bifashishije imbyino zabo itorero Indangamirwa bakaba bagiye bananyuzamo bakibutsa abantu imwe mu migenzo yakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere nko Kubandwa n’ibindi.
Muri iki gitaramo cyamaze amasaha agera muri atanu n’igice, urubyiruko rugize itorero Indangamirwa rukaba rwashimiwe kuba rwarabyirutse ruteza imbere umuco nyarwanda n’indangagaciro yawo.
Umudiho w'abasore bo mu Ndangamirwa
Abasore n'inkumi bo mu Ndangamirwa berekanye imideli yo ha mbere
Imbyino Gakondo zasusurukije abatari bake
Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku bwinshi
Mu mideli berekanye harimo n'iyi yatangaje benshi
Intore zaciye umugara karahava
Selemani NIZEYIMANA
TANGA IGITECYEREZO