Kigali

Ikibazo hagati ya Orchestre Impala, umuyobozi w'Akarere ka Gasabo na Divinity gishobora kuzagezwa kuri Perezida wa Repubulika

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/06/2014 16:30
2


Orchestre Impala, umuyobozi w’akarere ka Gasabo ndetse na nyir’akabari kitwa Divinity ntibavuga rumwe ku gisa n’ubushyamirane kiri hagati yabo, ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Orchestre Impala ya Kigali ibujijwe inshuro eshatu kuririmbira muri aka kabari, benshi mu baturage nabo barashyira mu majwi umuyobozi w’Akarere.



Nyuma y’uko Orchestre Impala ya Kigali yongeye kwigusanga ndetse bakanongeramo amaraso mashya, batangiye ibitaramo bitandukanye hirya no hino ndetse baza no kubona akazi ko kuzajya bacurangira mu kabari kitwa Divinity kari i Remera mu mujyi wa Kigali buri mpera z’icyumweru, gusa ubu noneho ayo mahirwe barayambuwe nyuma y’uko umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy ahagarikiye ibitaramo by’aba bahanzi ndetse akanatwara ibyuma bacurangishaga.

Orchestre Impala ya Kigali ntibemerewe gucurangira muri Divinity

Orchestre Impala ya Kigali ntibemerewe gucurangira muri Divinity

Kuwa kane w’iki cyumweru dusoje nibwo uyu muyobozi w’akarere yageze aho Divinity ikorera ahagana mu masaha ya saa tatu zirengaho iminota micye maze babuza Impala gucuranga ndetse banatwara ibyuma bacurangishaga, bahita bajya no gufunga umwe mu bakozi b’ako kabari. Intandaro y’ibyo byose, uyu muyobozi w’Akarere avuga ko ari urusaku ruturuka muri ako kabari nyamara yaba Impala, nyir’akabari ndetse n’abarurage bo basanga ari ikindi kibazo uyu muyobozi yaba afitanye n’Impala cyangwa se akaba agifitanye n’aka kabari ubwako.

Ubwo inyarwanda.com yaganiraga na Munyanshoza Dieudonne umwe mu babarizwa muri Orchestre Impala, yadutangarije ko abona bidasobanutse kuko babahagarika hakiri kare ndetse n’urusaku bavuga rukaba rudakabije. Yagize ati: “Byashoboka ko hari ikindi kibazo kuko baduhagarika hakiri kare, iby’urusaku na mbere ntirwari rukabije ariko ubu noneho twari twaragabanyije bishoboka, gusa sinzi aho bipfira wasanga hari ikindi kibazo kirimo njye ntazi”.

Abaturage batandukanye baturiye aho ako kabari gakorera, badutangarije ko nta rusaku rudasanzwe rujya rubabuza gusinzira cyangwa ngo ruhungabanye umutekano, bavuga ko byashoboka ko wenda hari ikibazo kindi bafitanye. N’ubwo abo baturage bose banze ko amazina yabo yatangazwa, bavuga ko uretse ako kabari hari n’utundi two muri ako gace tuba dufite urusaku ruruta n’urwo muri Divinity ariko bagafunga ako gusa.

Ku rundi ruhande twaganiriye na Louise Umumararungu; nyir’ako kabari ka Divinity, atangaza ko atazi icyo bamuziza kuko nk’umutegarugori wihangiye umurimo aho gufashwa n’ubuyobozi bw’akarere  ahubwo umuyobozi ubwe amuca intege, ikibazo cye akaba azatuza ari uko kigeze kuri Perezida wa Repubulika kuko abona ari akarengane. Ati: “Nkora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi nubahiriza amasaha nahawe n’ubuyobozi aha mpakorera mbifitiye uruhushya n’ibyangombwa, gusa sinzi icyo nzira. Leta idukangurira kwihangira imirimo ariko sinumva uko twabikora kandi bamwe mu bayobozi basa n’abarwanya ibikorwa byacu, njye bitinde bitebuke nzatuza ari uko ikibazo cyanjye nkigejeje kwa perezida wa Repubulika kuko ntabwo natera imbere bakomeje gutya, amafaranga ya banki sinazabona aho nyakura kandi rwose sindengera wenda ngo ube wavuga ko badufungira mu gicuku”.

Inyarwanda.com kandi yaganiriye na Ndizeye Willy; umuyobozi (Mayor) w’akarere ka Gasabo, adutangariza ko ibyo koko byabayeho kandi atari ubwa mbere, anashimangira ko kugeza ubu nta saha bashobora kubaha zo kujya bacurangira uwo muziki ko ahubwo haba kumanywa, haba ku mugoroba, mu gitondo ndetse n’igihe cyose urusaku atazigera arwemera. Gusa we avuga ko atari aka kabari konyine ahubwo ari utubari twose two mu karere ayobora, ndetse ko uretse n’utubari hari n’insengero yamaze gufunga kuko zasakurizaga abaturage.

Sup Modeste Mbabazi, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali we avuga ko urusaku rutagomba kurenza saa tatu

Sup. Modeste Mbabazi, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali we avuga ko urusaku rutagomba kurenza saa tatu

Nyuma ariko ntitwagarukiye aho kuko inyarwanda.com yanaganiriye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Sup. Modeste Mbabazi, tumubaza ibijyanye n’urusaku mu tubari n’icyo amategeko ateganya maze adusubiza ko urusaku rubujijwe ari urwo mu ijoro, ko amategeko ahari avuga ijoro ariko ntavuge amasaha nyayo ariko ayo masaha akaba agenwa n’inzego z’ibanze, ndetse anongeraho ko ubundi mu rugero urwo rusaku rudakwiye kurenza saa tatu z’ijoro, n’ubwo umuyobozi w’akarere we yemeje ko nta saha iyo ariyo yose azemera uru rusaku.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka10 years ago
    Ariko mwagiye mureka ibikabyo mwabayobozi mwe ubwose uragirango nibwo uzaramba kubuyozi uvutsa abandi amahoro?wasanga ahubwo wikundira uwo mudam uzamwegere mubivugane neza ureke kubicisha kure abahehesi nukotumera.
  • 10 years ago
    Mureke akorere k time



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND