Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2017 nibwo abayobozi n’abakozi b’uruganda rukora amaferabeto rwa Imana Steel Rwanda Ldt bakoze urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rugendo rwahereye Kicukiro(Sonatubes)aho uru ruganda rukorera rwerekeza ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane ihashyinguwe ndetse banahava batanze amafaranga miliyoni(1,000,000Frw) yo gufasha uru rwibutso.
Umuyobozi mukuru w'uru ruganda, Harcharanjit Bhavra uri imbere wambaye ingofero nawe yifatanije n'abakozi be muri uru rugendo
Umuyobozi mukuru w’uru ruganda Harcharanjit Bhavra yatangaje ko byar bikwiye ko nk’uruganda rukorera k’ubutaka bw’u Rwanda basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakifatanya n’abanyarwanda muri ibi, yavuze ko kandi amateka u Rwanda rwanyuzemo ababaje ndetse ari isomo rikomeye ku batuye isi. Uyu mugabo yashoje asaba abanyarwanda gukumira urwango bakimika urukundo.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uruganda akaba ari nawe uhagarariye abanyarwanda bo muri urwo ruganda, Makabuza Olivier yatangaje ko impamvu batekereje gusura urwibutso rwa gisozi bagiraga ngo nk’abanyarwanda bakorera muri uru ruganda bereke abanyamahanga bakorana amateka abanyarwanda banyuzemo banamenye aho bavuye.
Andi mafoto yaranze iki gikorwa
Ubwo bari bageze mu marembo y'urwibutso rwa Kigali
Aha umukozi ubishinzwe yabasobanuriraga iby'ingenzi bagakwiye kumenya mbere y'uko batambagizwa ibice bitandukanye by'urwibutso
Beretswe filmi ngufi mbarankuru
Aha uyu muyobozi yari akurikiranye ubutumwa buri muri iyi film
Aha barimo batemberezwa mu bice bitandukanye bisobanura neza imvo n'imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye imibiri y'inzirakarengane ishyinguwe muri uru rwibutso
Uru ruganda rwahavuye rutanze sheki y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni
Amafoto: Iradukunda Desanjo/Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO