Kigali

Monica w'imyaka 61 waryamanye n'abagabo 15 mu mwaka, yavumbuye ibanga mu basore b'imyaka 20

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/03/2014 8:52
5


Umugore witwa Monica w'imyaka 61 y'amavuko, yikundira cyane gukora imibonano mpuzabitsina n'abasore bakiri bato, kuburyo mu gihe cy'umwaka umwe gusa yabashije kuryamana n'abagera kuri 15 kandi bose bagiye bahurira ku mbuga za internet, abo bose bakaba bafite hagati y'imyaka 20 na 30 gusa.



Uyu mukecuru Monica Porter usanzwe ukora akazi k’itangazamakuru, atuye mu mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza, nk'uko tubikesha Dailymail akaba yaratanze ubuhamya bw’ukuntu yikundira kuryamana n’abasore bakiri bato kandi akaba yifuza kuryamana na benshi bashoboka, dore ko hari n’igihe ajya aryamana n’abasore babiri mu ijoro rimwe.

N'ubwo afite imyaka 61 yumva ntacyamurutira kwikundanira n'abasore akubye gatatu mu myakaN'ubwo afite imyaka 61 yumva ntacyamurutira kwikundanira n'abasore akubye gatatu mu myaka

Mu buhamya bwa Monica Porter ndetse yatangiye no kwandikamo igitabo, hari aho agaruka cyane ku musore bakundanye aho avuga uburyo yaje kumwiyegereza bikarangira bakundanye. Yagize ati: “Rimwe ubwo twatangiraga kuganira, yanyibwiriraga iby’akazi ke n’umuryango we, nza kumubwira iby’ubuzima bwanjye bwite maze mbona atangiye kumwenyura. Nahise numva mukunze, yari umusore uzi ubwenge kandi utekereza kure, by’akarusho ntiyari ashishikajwe n’abakobwa bo mu kigero cye kuko bose baba bamubwira iby’amafilime n’iby’iby’imyidagaduro gusa, hanyuma bagashaka kubikomeza no kumutesha umutwe. Naje kuvumbura ko yaba yikundira abagore bakuze, ntiyabimbwiye ariko twajyanye aho mba, ntangira kwibaza igikurikiraho maze nawe ambwira ko tuza gukora icyo nshaka”

Monica yakomeje mu buhamya bwe agira ati: “Benshi ashobora kwibwira ko ikinyuranyo kinini cy’imyaka cyari kuba imbogamizi, ariko ntekereza ko twembi ntawigeze anabitekerezaho na gato. Icyo gihe nakunze umubiri we mwiza kandi ufite imbaraga, yagumye iwanjye araryama arasinzira hanyuma mu gitondo arigendera, kuva ubwo byibuze buri byumweru bitatu twarabonanaga, namwitaga utuzina tw’abakundana nawe akamfata nka Miss kuri we. Umugabo wanjye hari hashize umwaka dutandukanye nyuma y’imyaka 13 twabanye, muri Nyakanga 2012 ubwo nari ngiye kugira isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko numvaga nihebye, numva nta rukundo, nta muntu unyitaho ndetse nta n’uwo twabasha gukora imibonano mpuzabitsina, numvaga bisa n’aho bindangiriyeho. Abahungu banjye babiri umwe yari afite imyaka 35 undi afite 29, naho abuzukuru banjye umwe yari afite imyaka itanu undi afite ibiri, nkibaza niba noneho ngiye kwita ku mibanire n’umuryango wanjye gusa”.

Monica akunda kuryamana n'abasore bato ku bana be kuko umwana we mukuru afite imyaka 35 umuto akagira 29Monica akunda kuryamana n'abasore bato ku bana be kuko umwana we mukuru afite imyaka 35 umuto akagira 29

Yakomeje agira ati: “Gusa naje gusanga ntagomba kwiheba, kuko nagiye mvumbura ko abasore bo mu myaka 20 kugeza kuri 30 bikundira abagore bakuze bishimishanya nabo, hanyuma bakoresheje itumaho rya internet bakabasha gushaka abo bagore bo kwishimana nabo. Kuva ubwo umwaka wagiye kurangira ndyamanye n’abasore 15 kandi 11 muri bo bari bafite mu myaka 20 naho abandi bafite mu myaka 30. Naje kuvumbura ibyo byiza, ubu ndashimira cyane itumaho rya internet ndetse n’ikoranabuhanga muri rusange”.

Nk’uko uyu mukecuru Monica Porter yakomeje abitangaza mu buhamya bwe, ku myaka 61 y’amavuko afite kugeza ubu yaje gusanga atarasaza kuko abasore bakiri bato bamukunda kandi nawe akumva arushijeho kwiryamanira n’abasore bakiri bato, mu gukoresha itumano rya internet akaba gerageza gukoresha utuzina n’amagambo abasha gukurura abasore bakiri bato bashaka kwishimisha kandi akumva ntacyamurutira gukundana n’abasore bari mu myaka 20 kuko ubu aribwo yumva ko gukundana n’abo bingana byari ukwihenda, abo bagabo baryamanye uko ari 15 mu mwaka umwe bakaba barajyaga baza kenshi buri umwe ariko yaramuka anahaye umwe gahunda ntibimubuze no guha undi karibu ku masaha atandukanye.

Uyu mukecuru Monica Porter waje no kujya yiyita akazina ka Raven yakoreshaga ku itumanaho rya internet mu rwego rwo gukurura abasore, ubuhamya bwe burebure cyane yabwanditse mu gitabo “My Year O Dating Dangerously”, igitabo kikaba kizajya ahagaragara muri uku kwezi kwa Werurwe aho kizaba kigura ama euro 10 ku bazashaka igitabo gifatika naho abazagisomera kuri internet bo bakazakibona bishyuye ama euro ane, ni ukuvuga hafi ibihumbi bine uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

 Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • etienne10 years ago
    ahaaa!abanyafurika nibasoma iyinkuru nabo barakenera kuryamana nabana bato nkabo doreko dukunda kwigana
  • Pacifique10 years ago
    Iri ni ishyano!!!!! Cyangwa se yaba yarabivumbuyemo imiti ntiwamenya.
  • gaju10 years ago
    Ariko uretse kwikunda no kwitekerezaho twenyine, mwibaza ko umuntu ungana kuriya Uba mu nzu wenyine aba adakeneye umukunda? Kd na hano iwacu birahaba gusa haracyarimo akantu kibanga.
  • cola10 years ago
    Ese burya yari imaraya?icyakora yari mwiza pe
  • lulu10 years ago
    Iyi nkuru ntiyari ngombwa, nta bumenyi ihaye urubyiruko, nta nama nzima, ahubwo ibongereyee ibishuko. Mbere yo kwandika mujye mubanza murebe icyo bimaze!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND