Kigali

Ariana Grande yongeye gushyira izina "Butera" mu mazina ye nyuma y'imyaka 12 yararikuyeho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/11/2024 17:19
0


Icyamamarekazi mu muziki na sinema, Ariana Grande, wari umaze imyaka 12 adacana uwaka na Se yatangaje ko bamaze kwiyunga ndetse ko yahise yongera gushyiraho izina ry'umuryango we mu mazina ye nyuma y'igihe yararikuyeho.



Kuva mu mwaka wa 2008 umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Ariana Grande, yakoreshaga aya mazina yiswe n'ababyeyi hiyongereyeho izina 'Butera' ari na ryo zina ry'umuryango wabo kuko Se yitwa Edward Butera. Gusa iri zina rya Se yaje kurikuraho ubwo batangiraga gushwana.

Byatangiye mu 2012 ubwo Se yakunze kujya mu itangazamakuru avuga nabi umukobwa we, mu gihe nawe atahwemaga kumutunga agatoki ko atari umubyeyi mwiza ndetse ko yafataga Nyina nabi, kandi akavuga ko adashyigikiye impano ye ahubwo ko amushakaho amafaranga kuko ngo kera yari yarabatereranye gusa aho Ariana amenyekanye yongera kubagarukira.

Mu 2013 Ariana Grande yatangaje ko yakuyeho izina 'Butera' mu mazina ye kuko atagishaka ikimuhuza na Se babanye nabi. Iki gihe kandi yanasabye itangazamakuru ko ryajya rimwita amazina 2 gusa aho kuba 3. Iki gihe Se yabwiye Daily Mail ko ntacyo bimutwaye kuba umukobwa we yiyambuye izina ry'umuryango.

Mu mpera z'Ukwakira ubwo hasohokaga filime nshya ya Ariana Grande yahuriyemo na Cynthia Erivo yitwa 'Wicked', byatunguye benshi kubona noneho yakoresheje amazina harimo ni rya Se, aho filime yerekanye amazina yabakinnye irye ari 'Ariana Grande-Butera'. Ku mbuga nkoranyambaga byahabaye ikiganiro benshi bibaza impamvu nyuma y'igihe kinini yaranze izina ry'umuryango we noneho yongeye kurikoresha.

Ibi nyirubwite Ariana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New York Times, aho yavuze ko hashize igihe gito yiyunze na Se ari nabyo byatumye yongera gukoresha izina rye. 

Ati: ''Twariyunze mu mezi ashize, murabizi turi amaraso amwe ntabwo twari kuguma tutumvikana by'iteka. Ni byiza kuba twaragaruye umubano wacu kuko narimaze igihe numva ntatekanye kubera kutavugisha Papa''.

Ariana Grande yongeyeho ati: ''Kuva twakwiyunga nongeye gukoresha izina Butera kuko ni ryo rigaragaza uwo ndiwe, ni icyubahiro kuba mfite izina ry'umuryango nkomokamo'.

Ariana Grande yari amaze imyaka 12 adacana uwaka na Se

Uyu muhanzikazi yiyunze na Se ndetse yongera gukoresha izina ry’umuryango 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND