Kigali

MTN yatangaje izamuka mu gukoresha Mobile Money, Serivisi y'ubucuruzi ku bigo na Interineri yo mu rugo mu gihembwe cya 3 cya 2024

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/11/2024 16:09
0


MTN RWANDACELL iratangaza ko ingengabihe y’imali y’amezi 9 yarangiye ku ya 30 Nzeri 2024 ivuga ku mafaranga yinjira n’iterambere ry’abafatabuguzi n’ubwo hakigaragara imbogamizi muri ubu bucuruzi.



Abafatabuguzi biyongereyeho 5.3% umwaka ushize, bagera kuri miliyoni 7.6. Hiyongereyeho abafatabuguzi 382.000 byerekana ko serivisi zacu zikenewe koko ku isoko. Abafatabuguzi ba Mobile Money (MoMo) biyongereyeho 13.4% umwaka ushize bagera kuri miliyoni 5.2 n’ubwo abafatabuguzi bakoresha murandasi bagabanutseho 10.3% bagera kuri miliyoni 2.3.

Amafaranga yinjira muri serivisi zose yazamutseho 1.6% agera kuri miliyari 189.3 bitewe no kwitabirwa kwa serivisi ya Mobile Money n’ishami ry’ubucuruzi. Iri zamuka ryagabanyije icyuho ku mafaranga yinjira avuye muri serivise zo guhamagara aho zagabanutseho 21.4% bitewe n’ingaruka z’amabwiriza ya Zero Mobile Termination Rate (MTR).

Amafaranga yinjira avuye muri serivisi za murandasi (data) yagabanutseho 1.9%. Ukuyemo ingaruka zatewe na Zero Mobile Termination Rates (MTR), ubwiyongere bw’amafranga yinjira muri serivisi zose bwaba 7.3% ugereranyije n’umwaka ushize.

Mobile Money Rwanda yongereye umusaruro mu buryo bugaragara ku kigero cya 29.4% bitewe n’ubwiyongere bw’abakoresha iyi serivisi. Abacuruzi bishyurwa kuri MoMo biyongereyeho 58.3% bagera ku 451.000, ibi byerekana ko kwishyura no kwishyurwa hakoreshejwe MoMo byitabiriwe cyane. 

Byongeye kandi, ibikorwa byo gukangurira abakiriya gukoresha servise za MoMo byatumye abafatabuguzi ba MTN bakoresha MoMo bagera kuri 68.6% ibyo muri rusange byagize uruhare mu kwiyongera kwa serivise z’imali n’ikoranabuhanga (Fintech) mu Rwanda.

Mu gice cy’ishami ry’ubucuruzi (Enterprise Business) hagaragaye umusaruro ushimishije wazamutse kuri 37.5% watewe n’ubwiyongere bw’abafatabuguzi muri serivise za telefone zitagendwana na serivisi zigendanwa. 

Abafatabuguzi bakoresha interineti yo mu rugo izwi nka BroadBand biyongera ku kigero gishimishije cya 25.3% ugereranyije n’umwaka ushize bituma amafranga yinjiye avuye muri iyi serivise azamuka ku kigero cya 43.4%. 

Ibi bihamya ko MTN Rwanda yiyemeje gukomeza kwagura umurongo mugari imwe mu nkingi yo guteza imbere serivisi z’itumanaho mu gihugu hose. Hamwe n'iri terambere, MTN Rwanda ikomeje gutanga interineti yizewe kandi yihuta mu ngo nyinshi, mu bucuruzi ndetse no gushyigikira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rizamura ubukungu n’imibereho mu Rwanda.

Amafaranga MTN Rwanda yinjije mbere y’inyungu, umusoro, kugabanuka kw’agaciro (EBITDA) yagabanutseho 22.5% agera kuri miliyari 65.7 byatumye EBITDA igera kuri 34.0%. 

Iri gabanuka ryatewe n’ingaruka z’amabwiriza ya Zero Mobile Termination Rate (MTR), kwiyongera kw’igiciro cyo guhamagara abafatabuguzi ba MTN batuye mu bihugu byo mu karere bikoresha umuyoboro umwe (ONA) hamwe no guta agaciro k'ifaranga ry’u Rwanda ugereranije n'idolari. 

Ku bw’iyo mpamvu, inyungu nyuma y’umusoro yagabanutseho miliyari 10.9 iryo gabanuka ryageze kuri 232.4% ryatewe na EBITDA yaguye hasi ndetse no kwiyongera kw’igiciro cyo guta agaciro (depreciation and amortisation).

Imikorere yacu mu mezi icyenda iragaragaza intego ihamye yo gushyira mu bikorwa ingamba zacu z’ibanze zizadufasha kugera ku cyerekezo 2025. Imikorere yo mu gihembwe cya gatatu by’umwihariko irashimangira ko MTN Rwanda iri mu cyerekezo cyiza cyo kongera umusaruro ndetse n’inyungu binyuze mu gushyira mu bikorwa byihutisha ubucuruzi n’imikorere inoze.

Mobile Money n’ubucuruzi ku bigo byikorera ndetse no kwiyongera kw’abafatabuguzi byazamuye ikoreshwa rya serivisi yo kwishyura no kwishyurwa kuri Mobile money ndetse no kwagura umuyoboro w’itumanaho. 

N’ubwo ingaruka ingaruka z’amabwiriza ya Zero Mobile Termination Rate (MTR), kwiyongera kw’igiciro cyo guhamagara abafatabuguzi ba MTN batuye mu bihugu byo mu karere bikoresha umuyoboro umwe (ONA) hamwe no guta agaciro k'ifaranga ry’u Rwanda ugereranije n'idolari bikomeje guhungabanya inyungu zacu ku buryo inyungu mbere y’imisoro (EBITDA) yagabanutseho 10.9% igera kuri 34.0% ugereranyije n’umwaka. Ukuyemo izi ngaruka, margin isanzwe ya EBITDA yaba 41.0% n’igabanuka rito rya 3.9%.

Dukomeje kwibanda cyane ku kwihutisha ibikorwa by’ubucuruzi kugira ngo twongere inyungu zituruka muri serivisi, tunoze imikorere kugira ngo twongere ibyo twinjiza. Mu gihe twinjiye mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka, turateganya gukomeza kongera umubare w’abafatabuguzi no kongera umusaruro twinjiza dukomeza kandi guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda no kongerera inyungu abafatanyabikorwa bacu” - Umuyobozi ushinzwe imali, Dunstan Stober

MTN Rwanda iramenyesha ko amafaranga yakoreshejwe mu mishinga yo kwagura no kuvugurura umuyoboro angana na miliyari 34.8 y'amafaranga y'u Rwanda bingana no kugabanuka ku kigero cya 18.9% ugereranyije n’umwaka ushize (y-o-y) kuko igishoro mu mirimo yo kuvugurura umuyoboro cyagabanutse mu gihembwe cya gatatu bitewe nuko imyinshi mu mirimo y’ivugugura yakozwe mu mezi atandatu ya mbere. 

By’umwihariko kuvugurura umuyoboro wacu muri Kigali byarangiye muri iki gihe byongera serivisi zinoze kandi zihuta. Ivugurura ry’umuyoboro wa MTN mu Rwanda hose rigamije kwimakaza uburyo bugezweho mu gukoresha ikoranabuhanga ku bakiliya bose.

“N'ubwo hakiri imbogamizi mu mirimo yacu, MTN Rwanda yerekanye ubushake no kwiyemeza kuba indashyikirwa mu kwegereza umuyoboro w’itumanaho na serivisi nziza zifashisha ikoranabuhanga hirya no hino mu Rwanda, ari nabyo byerekana ubwiyongere bw'abafatabuguzi bacu.

Intego yacu y’ibanze yo kugeza ikoreshwa ryaserivisi z’imariku baturarwanda bose ihuye neza n’ingamba na gahunda za leta bifitiye akamaro abakiriya bacu no ku bukungu bw’u Rwanda. Twishimiye intambwe tumaze gutera mu kwagura no kuvugurura imiyoboro yacu izafasha ikwirakwiza ry’ikoranabuhanga rigezweho no gutanga serivise inoze ku bakiriya. 

Intumbero yacu ni iyo gukomeza kwihutisha urugendo rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, guteza imbere ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ndetse no kwegereza serivisi z’imari abaturarwanda bose, bizagerwaho n’izamuka ry’umusaruro urambye n’inyungu ku banyamigabane bacu” - Mapula Bodibe, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda.

Mu bijyanye no gusangira inyungu, MTN Rwanda yatanze umusanzu ngarukamwaka muri ‘Edified Generation Program’ ya Imbuto Foundation, aho ifasha abanyeshuri 100 baturuka mu miryango itishoboye bishyurirwa amafaranga y’ishuri buri mwaka. 

Mu rwego rw’uburezi, MTN Rwanda yemeye inkunga ingana na 30.000.000 Frw yo kugaburira abanyeshuri 10.000 mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, ibinyujije muri gahunda ya #DusangireLunch ya Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na MTN Mobile Money, aho hagamijwe gukora ubukangurambaga kuri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ku manywa n’akamaro ifite mu kongera umubare w’abanyeshuli bakomeza kwiga no gutsinda neza ndetse no kugabanya umubare w’abana bata ishuli.

MTN Rwanda kandi iherutse gutanga impamyabumenyi 10 ku rubyiruko rwitozaga umurimo muri gahunda ya MTN Group Global Graduate Program, aho bungutse ubumenyi bw’ingenzi, ibi bigaragaza uruhare rwa MTN Rwanda mu iterambere ry’isoko ry’umurimo mu Rwanda mu kubaka ubushobozi ku bw’abakozi bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho. 

Byongeye kandi, MTN Rwanda yakiriye iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika mu turere umunani, rihuza abahanzi n’abanyarwanda binyuze mu kwizihiza umuco ndetse no gushyigikira ishema ry’igihugu n’iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda.

MTN Rwanda izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zikwiye zo kwihutisha umusaruro winjira uvuye muri serivisi, kunoza imikorere ndetse no kongera inyungu. Turateganya ko ubushakashatsi buri gukorwa kuri Zero MTR buzavamo umusaruro ushimishije. 

Tuzakomeza kwita ku ngamba zo kuzamura umusaruro w’imali, guhanga udushya n’ibisubizo by’ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda ndetse no gutanga umusaruro urambye ku banyamigabane bacu.

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) indashyikirwa mu itumanaho rigendanwa mu Rwanda. Kuva mu 1998, twakomeje gushora imari mu kwagura no kuvugurura imiyoboro yacu no guhanga udushya n’ibisubizo by’ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda. 

Nk’umuyoboro wa mbere, dutanga serivisi zitandukanye harimo guhamagara, serivisi z’imali, interineti ku bantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo hagendewe ku cyerekezo cya MTN cyo kugeza ku bakiriya bayo ku byiza bitangwa n’ikoranabuhanga. kuko twizera ko buri wese akwiriye ibyiza bitangwa n’ikoranabuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND