Kimwe mu binyamakuru bikomeye ku isi, Forbes Woman Africa cyagiranye ikiganiro na Madamu Jeannette Kagame umufasha w’umukuru w’igihugu cy'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame. Iki kinyamakuru gisanzwe gikora intonde zitandukanye z’abantu bamamaye mu bikorwa binyuranye by’indashyikirwa.
Forbes Magazine ni ikinyamakuru mpuzamahanga cyo muri Amerika cyamamaye ku isi, kikaba gisanzwe gikora intonde zitandukanye z’abantu bamamaye mu bikorwa by’indashyikirwa. Forbes ifite amashami atandukanye harimo ry’irya Afurika ari ryo ryiswe "Forbes Africa." Iki kinyamakuru cyagiranye ikiganiro na Madamu Jeannette Kagame watangije umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 15, akaba anawubereye umuyobozi w’ikirenga.
Bimwe mu byaranze ikiganiro n'Ikinyamakuru Forbes Woman Africa, Madamu Jeannette Kagame yavuze uburyo u Rwanda rukwiye kureberwaho n’isi mu kwimakaza umuco w’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Yabajijwe kandi ku cyo ategereza ku rubyiruko n’umusanzu warwo mu iterambere ry’igihugu, avuga ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye Forbes Woman Africa ko kuba urubyiruko rugize igice kinini cy’abanyarwanda, u Rwanda rukwiye kubibyazamo umusaruro. Yunzemo ko urubyiruko nirwihangira imirimo bizafasha u Rwanda kugera ku nzozi zarwo mu bijyanye n’iterambere. Ati “(Urubyiruko) nibabasha kwihangira imirimo, bakikorera ntibirirwe bashakisha akazi, twumva bizadufasha kugera vuba ku nzozi zacu zo kuba igihugu gifite ubukungu bugeze ku rugero rwiza.”
Ibitabo byanditswe n’abahanzi Corneille na Gaël Faye ni byo Madamu Jeannette Kagame arimo gusoma muri iyi minsi
Muri iki kiganiro na Madamu Jeannette Kagame yavuze ko n’ubwo afite inshingano nyinshi ariko ko mu buzima akunda gusoma ibitabo byibanda ku mateka y’abantu. Muri iyi minsi ngo arimo gusoma igitabo cyitwa Là où le soleil disparaît cy’umuhanzi w’Umunyarwanda n’Umunya-Canada, witwa Corneille na Petit Pays cya Gaël Faye, Umunyarwanda n’Umufaransa uririmba injyana ya Hip Hop.
Madamu Jeannette Kagame umuyobozi w'Umuryango Imbuto Foundation
Madamu Jeannette Kagame ni inshuti y'urubyiruko
TANGA IGITECYEREZO