Tariki ya 5 Mutarama ni umunsi wa 5 mu minsi igize umwaka wa 2025 ukiri mu ntangiriro.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byabaye kuri iyi
tariki:
1895: Umunyabugenge
w’Umudage Wilhelm Röntgen, yavumbuye Rayons X.
1909: Panama
yabonye ubwigenge nyuma y’igihe kirekire ikoronizwa na Colombia.
1930: Umwami
Musinga yavumye abana be bashakaga kuba abakiristu.
1918: Ishyaka
ryitwaga Committee for a German Workers Peace ryarashinzwe mu Budage. Iri ni
ryo ryaje kubyara ishyaka ry’aba-Nazi ryakoze amabi menshi arimo na jenoside
y’Abayahudi.
1940: Radiyo
FM yamurikiwe bwa mbere ku mugaragaro ikigo gikora ibijyanye n’itumanaho cyitwa
Federal Communications Commission.
1944: Ikinyamakuru
Daily Mail cyabaye icya mbere mu kwambukiranya inyanja kijya gusomerwa ahandi.
1945: Leta
Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zemeye ubutegetsi bwa Poland.
1945: Dwight
D. Eisenhower wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imbere ya
Kongere yaciye iteka ry’icyaje kumwitirirwa ari cyo Eisenhower Doctrine.
1969:
Abasoviyete bajugunye icyogajuru cya kabiri mu kirere kuri Venus, kigerayo
nyuma y’amezi ane.
1971: Habaye
umukino mpuzamahanga ukomeye mu mateka ya cricket wahuje u Bwongereza na Australia
ubera ku kibuga cy’i Melbourne.
1972: Richard
Nixon wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije gahunda yo
gukurikirana ibyogajuru.
1974: Kuri
sitasiyo ya Vanda iherereye muri Antarctica hapimwe ubushyuhe bungana na +59°F,
ni ukuvuga dogere 15 ku gipimo cya Celcius. Ubu nibwo bushyuhe bwo hejuru cyane
bwari bugaragaye mu mateka ya Antarctica.
1991: Ingabo
za Georgia zinjiye mu Mujyi wa Tskhinvali uherereye mu cyahoze cyitwa South
Ossetia ho muri Georgia. Ibi byabaye imbarutso ku ntambara izwi cyane mu mateka
ya Georgia yitwa South Ossetia War yabaye1991-1992.
2005: Michael
E. Brown, Chad Trujillo hamwe na David L. Rabinowitz bavumbuye Eris, umubumbe
muto cyane mu isanzure. Ibi baje kubigeraho bifashishije amafoto yari yafatiwe
ahitwa Palomar Observatory.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki:
1985: Diego
Vera, umukinnyi wamamaye mu mupira w’amaguru ukomoka muri Uruguay.
1985: Yoon
So-Yi, umukobwa ukomoka muri Koreya y’Epfo uzwi cyane mu gukina filimi.
1991: Daniel
Pacheco umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
1066: Édouard
le Confesseur, Umwami w’u Bwongereza.
1477: Charles
le Téméraire mu ntambara yiswe bataille de Nancy.
1933: Calvin
Coolidge, Perezida wa 30 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1981: Harold
Clayton Urey, Umunyabutabire w’Umunyamerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel
cy’Ubutabire (Prix Nobel de chimie) mu 1934
2003: Massimo
Girotti, umukinnyi w’amafilime ukomoka mu Butaliyani.
2004: Norman
Heatley,umwe mu bagize itsinda ryavumbuye umuti wa Penicillin uzwiho kuvura
indwara nyinshi. Uyu muti wavumburiwe muri Kaminuza ya Oxford.
2009: Griffin
Bell, umunyamategeko ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO