Perezida Paul Kagame yahaye ubutumire Papa Francis ngo azasure u Rwanda mu minsi iri imbere, ubutumire yabumushyikirije mu ruzinduko aheruka kugirira i Vatican mu kwezi gushize.
Perezida Kagame yari i Vatican kuwa 20 Werurwe 2017 ku butumire bwa Papa Francis, icyo gihe bakaba baraganiriye ku mubano w’u Rwanda na Vatican, ndetse uyu mushumba wa kiliziya Gatolika ku isi akaba yaremeye ko hari amakosa Kiliziya yakoze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, anayasabira imbabazi.
Ubwo Papa Francis yakiraga Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame i Vatican
Ministiri Mushikiwabo Louise mu kiganiro n'abanyamakuru / Ifoto: Luqman Mahoro
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Perezida Kagame na we yasabye Papa Francis kuzasura u Rwanda.
Yagize ati : “Perezida wa Repubulika yatumiye Papa Francis ngo azasure u Rwanda mu bihe biri imbere, ubwo butumire bwaratanzwe.”
Umushumba wa Kiliziya Gatolika uheruka mu Rwanda ni Papa Yohani Pawulo wa Kabiri wari mu ruzinduko kuva kuwa 7 kugera kuwa 9 Nzeli 1990.
Papa Yohani Paul II
Papa Yohani Pawulo II wavutse yitwa Karol Józef Wojtyła, yitabye Imana kuwa 2 Mata 2005, agirwa umutagatifu kuwa 1 Gicurasi 2011.
Src:IGIHE
TANGA IGITECYEREZO