Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 5 Nzeri 2014 ahagana ku isaha ya saa moya n’imonota 20, ku Gitinyoni mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye yageze ku modoka 4 zose, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye abana bajyaga ku ishuri ikaba iri mu zangiritse cyane ndetse n'abo bana baribasirwa.
Nk’uko ababashije kubona iyo mpanuka babitangarije Inyarwanda.com, intandaro y’iyi mpanuka yabaye imodoka nini yo mu bwoko bwa FUSO yaturukaga mu mujyepfo yerekeza mu mujyi wa Kigali, iza kugonga imodoka maze bituma izindi zakurikiranaga nazo zigenda zigongana kugeza ubwo imodoka zigera kuri 4 zose zagezweho n’iyi mpanuka.
Imodoka zagonganye birinda bigera ku modoka enye
Amarira n'imiborogo by’abana bari bari mu modoka bajya ku ishuri nibyo byumvikanaga ahabereye iyi mpanuka, mu mvura idahita yaramutse igwa mu duce twinshi tw’umujyi wa Kigali abakora ubutabazi bakaba bageragezaga gukura abana mu modoka ariko hakaba hari n’abandi byagoranye cyane bari bakiri mu modoka batarabasha gukurwamo kubera uburyo yari yangiritse yagondamye cyane.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n'umuvugizi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda, yadutangarije ko iyi mpanuka yabereye hagati y'uruganda rwa Ruriba na Gitikinyoni yaturutse ku modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwawe n'uwitwa Mbarushimana Siriyake yerekezaga Nyabugogo maze iza kugonga imodoka zitwara abagenzi buri igonzwe ikagenda igonga indi kugeza ubwo zagonganye zikangirika ari imodoka enye, mu bibasiwe cyane hakaba harimo abana b'abanyeshuri berecyezaga ku kigo cya APACOPE ku Muhima, muri abo hakaba hakomeretsemo abagera kuri 11 bahita bajyanwa kwa muganga, kugeza ubu iyi mpanuka n'ubwo yangije byinshi ikanakomeretse abatari bacye nta wahasize ubuzima.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO