Kigali

#Kwibuka31: Perezida Macron yijeje gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2025 21:55
0


Mu butumwa yageneye Abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, yavuze ko igihugu cye kitazadohoka mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe ku butaka bwabwo.



Tariki ya 7 Mata 2025, Abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi batangiye Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe. 

Mu butumwa Perezida Emmanuel Macron yageneye Abanyarwanda kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, yongeye kwemeza ko u Bufaransa buzahora buharanira ukuri n’ubutabera. 

Yagize ati “Nongera kwiyemeza gukomeza kubungabunga urwibutso rw’aya mateka mabi, cyane cyane mu gihe hari abagerageza kuyahakana cyangwa kuyagoreka. Amagambo y’abarokotse Jenoside aradusaba guhagurukira kurwanya urwango rwose.”

Perezida Macron yashimangiye ko u Bufaransa bufatanyije n’u Rwanda mu rugendo rwo Kwibuka no kwiyubaka, ndetse ko guhera mu 2019, tariki ya 7 Mata yashyizweho nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu mu Bufaransa.

Yagaragaje kandi ko hari imanza zimaze kuburanishwa ku butaka bw’u Bufaransa, zikarangira ubutabera bukozwe, anemeza ko izindi zikomeje.

Avuga ati “Nk’uko nabisezeranyije, ubutabera bukomeje inzira yabwo yo gukurikirana no guhana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa. Imyanzuro y’inkiko imwe n’imwe ikomeye yarafashwe kandi ubutabera bwarakoze. Ibi bikorwa byose bigaragaza umuhate udashira w’igihugu cyacu mu kurwanya kudahana no kwibagirwa amateka.”

Nyuma y’imyaka myinshi y’umubano utari wifashe neza, u Rwanda n’u Bufaransa byatangiye urugendo rushya rw’ubwiyunge mu myaka ya vuba, cyane cyane nyuma y’iperereza ryashyizwe ahagaragara muri Werurwe 2021, ryagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu kudahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo ya Duclert, yasabwe na Perezida Macron ubwe, yemeje ko u Bufaransa bwagize “inshingano zikomeye kandi zibabaje”, ariko buhakana kuba bwaragize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi raporo yafunguye inzira y’ubufatanye bushya hagati y’ibihugu byombi, harimo no gutanga dosiye z’inkiko, ubufasha mu butabera mpuzamahanga, ndetse n’uruhare mu bikorwa byo kwibuka.

Kuva ubwo, ibihugu byombi byashyize imbaraga mu gusangira ukuri, gukorana mu bijyanye n’ubutabera, ndetse no gufasha urubyiruko rw’ibihugu byombi kumenya amateka y’ukuri kugira ngo Jenoside ntizasubire na rimwe.

Ubutumwa bwa Perezida Macron bugaragaza ko u Bufaransa butazigera buceceka imbere y’ukuri, kandi ko buzakomeza gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru ni urwego rw’ingenzi mu kurwanya kudahana, gukomeza gusigasira amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside.

Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko u Bufaransa bwiyemeje gukomeza kurwanya kudahana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi/ Aha yari yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi muri Werurwe 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND