Kigali

#Kwibuka31: Jehovah Jireh Choir bahumurije Abanyarwanda mu ndirimbo "Umuganga w'imitima"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2025 17:53
0


Mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda n'isi yose Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jehovah Jireh Choir yamamaye mu ndirimbo "Imana Iratsinze", "Inkuru yanjye", "Gumamo", "Musaraba" n’izindi, yakoze indirimbo y'ihumure yise "Umuganga w'imitima".



Jehovah Jireh Choir bashyize hanze iyi ndirimbo nshya mu gihe u Rwanda n'isi binjiye mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Kagame ni we watangije ibikorwa byo #Kwibuka31, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Prince Shumbusho ushinzwe itumanaho muri Jehovah Jireh Choir yavuze ko indirimbo bise "Umuganga w’imitima" ikubiyemo ubutumwa "buhumuriza muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya irimo ubutumwa bw'ishimwe ku Mana ku bwo "kurinda kwayo no kuzirikana imirimo y’Imana ku igihugu cyacu aho imirasire yaturasiye umwijima ugahunga tugahinduka abagabura n’amahoro mu mahanga".

Jehovah Jireh Choir baterura bagira bati "Umutima wanjye urababaye nkeneye uwanyumva nkamubwira ibiri mu mutima wanjye akanyumva nkaruhuka. Ndibuka cya gihe nari mu icuraburindi urupfu runzengurutse impande zose, amarira n’imiborogo by’abana n’ababyeyi twari kumwe bicwaga ndeba.

Ndakumva ngaho komeza umbwire umutima wanjye wagukiye kukuumva; Ndakumva ngaho komeza umbwire, ayo mateka mabi ntazasubire ukundi, warababaye bikomeye amateka yawe yari mabi, humura Yesu abereyeho kuguhoza.

Sinamenya umubare w’impfu nasimbutse, wazigamye ubuzima bwanjye maze mbaho. Mana yo mu ijuru ushobora byose utanga ubuzima mu mitima ishenjaguwe. Wumve abana bawe Data, bahumurizwe n’ineza yawe yuje urukundo rudashira.

Uwiteka ni wowe muganga w'imitima icitse intege, womoye ibikomere by’imitima warambuye ikiganza cyawe gikiza, utumara-umubabaro uturemera ubuzima bushya. Imirasire y'umucyo yaje kuturasira umwijima uherako urahunga. Twahindutse abagabura b’amaho, mu mahanga yose twahindutse urumuri".

Jehovah Jireh Choir yatangiwe n’abanyeshuli 6 biga nimugoroba babarizwaga mu itsinda rikorera mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote bo muri kaminuza, icyo gihe ikaba yaritwaga Groupe de prière des étudiants pentecotistes universitaires (GPEPU) nyuma nayo yaje guhindura izina ikaba CEP (Communautés des étudiants Pentecotistes) mu 2000.

Ni Korali ifite ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Binyuze mu ndirimbo zayo ndetse n'ibiterane bitandukanye ikora, benshi bamaze kwakira agakiza, ndetse abandi bahinduriwe ubuzima n'ibikorwa by'ubugiraneza by'aba baririmbyi. Bakunzwe cyane mu ndirimbo "Imana Iratsinze", "Inkuru yanjye", "Gumamo", "Musaraba" n’izindi.


Jehovah Jireh Choir yatanze ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe byo #Kwibuka31

REBA INDIRIMBO NSHYA Y'IHUMURE YA JEHOVAH JIREH CHOIR








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND