Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF),Louise Mushikiwabo , yibukije Abanyarwanda ko nta gikwiye kubakanga ahubwo bakwiye guhagarara gitwari bakabaho.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Louise Mushikiwabo yagize ati: “Abachou, muraho se! Ntiduherukanye ariko n'aha vuba! Kuri uyu munsi wa mbere rero w'icyunamo ku nshuro ya 31, hari byinshi twavuga muri iki gihe, gusa twibuke twiyubaka, ntihagire ikidukanga, kuko n'abadutabye cya gihe ntibari bazi ko turi imbuto, twemere kandi duhamye ubutwari bwo kubaho!”
Umwaka ushize,
Mushikiwabo yagaragaje ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye atari mu
gihugu, yamugizeho ingaruka kuko hari n’abo mu muryango we bishwe, ndetse
ashimangira ko kwihorera kwiza ari uguharanira iterambere.
Louise Mushikiwabo ni umwe mu batanze ubuhamya bw’ibyabaye muri Jenoside binyuze mu kinyamakuru Jeune Afrique. Yavuze ko buri gihe iyo ibihe byo Kwibuka byegereje yongera kugira urwibutso ku bihe bya Jenoside.
Yakomeje avuga ko
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa
ihitana bamwe mu bagize umuryango we.
Mushikiwabo yavuze ko kwihorera kwiza kuri we n’abandi barokotse ari ugukomeza guharanira kubaho neza. Ati: “Kwihorera kwanjye ni ukubaho neza, gukomera no guhangana n’ibibazo, hejuru y’ibyo uyu munsi ndushijeho kuba mfite imbaraga, kuko mbabereye mu cyimbo. Niyumva nk’umuntu wihatirije kubaho, kubaho neza mu rwego rwo kubahorera.”
Mushikiwabo ayobora Francophonie
kuva muri Mutarama 2019. Yatorewe iyi mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu
na Guverinoma bagize Francophonie yabereye i Erevan muri Arménie, mu Ukwakira
2018.
Yakoze inshingano
zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda zirimo kuba Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga n’Ubutwererane kuva 2009 kugeza 2018.
Mushikiwabo kandi
yanabaye Umuvugizi wa Guverinoma ndetse yabanje kuba Minisitiri
w’itangazamakuru.
Yize mu yahoze ari
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’indimi.
Muri Nyakanga 1985 yabonye akazi mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, aho
yigishaga ururimi rw’Icyongereza.
Mu 1986 yahawe buruse yo
kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Delaware, aho
yize ibijyanye n’indimi n’ubusemuzi (languages and interpretation). Arangije
aha yabonye akazi i Washington D.C. ndetse mu gihe cya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 yakoraga muri Amerika.
Afatanyije na Jack
Cramer, Louise Mushikiwabo yanditse igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi,
cyitwa “Rwanda Means The Universe: A Native’s Memoir of Blood and Bloodlines”.
Ni igitabo kizwi cyane mu
ruhando mpuzamahanga kirimo ubuhamya bukomeye bugaragaza amateka y’u Rwanda,
itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mushikiwabo Louise yavuze ko abicanyi bagerageje gushyingura Abatutsi muri Jenoside nyamara batazi ko ari imbuto zizashibuka
TANGA IGITECYEREZO