Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu y’itorero (NIC) yateguye itorero ry’abafatanyabikorwa ba siporo barimo n’abanyamakuru bayo, itorero rizaba ku wa 19-29 Mutarama 2017 rikabera i Nkumba mu Karere ka Burera.
Nk’uko Mininisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) yabimenyesheje abanyamakuru, intego y’iri torero ishingiye mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu muhango wo gutangiza Itorero ku mugaragaro, umuhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko tariki 16 Ugushyingo 2007 aho yibukije ko buri wese akwiye kuba Intore no kurangwa n’umuco w’ubutore mu byo akora.
Ubwo hasozwaga Itorero ry'abahanzi
Muri iri torero, abafanyabikorwa muri siporo bazatozwa kuba Intore no gukora gitore mu byo bashinzwe , kugira imyumvire imwe ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda no kugendera mu murongo umwe wa politike y’Igihugu basobanukirwe kandi bumva neza agaciro n’inshingano zabo.
Iri torero rizamara iminsi 12, rizitabirwa n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino, abayobozi b’amakipe mu mikino itandukanye, abanyamakuru b’imikino ndetse n’abashinzwe siporo mu turere twose tw’u Rwanda. Aba bose bazamara iyi minsi mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kanoni akagari ka Ntaruka ahubatse ikigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba (NUDC Nkumba).
TANGA IGITECYEREZO