Mu minsi micye ishize, hasohotse ifoto iriho ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abayobozi bakuru b’igihugu aho abakinnyi ari abaminisitiri naho umutoza akaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame, benshi bakaba barasetse abandi baratangara, nyamara iyi si ifoto bafotowe ahubwo ni iyatunganyijwe n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga.
Iyi foto yakomeje guhererekanywa n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi bakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubu imaze kugera ku bantu benshi bayihererekanya bifashishije Whatsapp. Inyarwanda.com ikaba yashatse kumenya byinshi kuri iyi foto n’inkomoko yayo maze tuza gusanga yarakozwe na Alphonse Kirimobenecyo, uyu akaba ari umugabo ukuze ufite abana batatu, akaba ari umuhanzi w’umunyabugeni wanabyize hanze y’igihugu mu myaka yashize, dore ko yarangije icyiciro cya gatatu (Masters) mu Burusiya mu mwaka w’1990 kandi akaba ari mu banyarwanda batunze mudasobwa bwa mbere kuko yayitunze mu mwaka w’1986.
Kirimobenecyo Alphonse
Uyu mugabo kandi niwe wakoze inyigoshusho (Design) y’ibendera ndetse n’iy’ikirangantego cy’igihugu cy’u Rwanda bikoreshwa ubu, ibihangano bye bikaba byaratsinze ibindi byinshi mu marushanwa yari arimo n’abanyamahanga benshi batandukanye biza kugaragara ko inyigoshusho y’ibendera n’iy’ikirangantego yari yakoze biruta iby’abandi bose bahatanaga ndetse aranabihemberwa. Uretse n’ibi birango bikomeye by’igihugu cy’u Rwanda, Alphonse Kirimobenecyo akaba ajya akora ibirango n’ibishushanyo bikoreshwa ahantu henshi mu Rwanda.
Uyu mugabo avuga ko iyi foto yakoze itakozwe mu buryo bwo gukina cyangwa gusetsa gusa, ahubwo ko isobanuye byinshi kandi buri mukinnyi wese uriho akaba agaragara bitewe n’umwanya akinaho mu mirimo ya Leta, ndetse kuba yarabagaragaje nk’abasore nabyo bikaba bifite igisobanuro kuko n’ubwo ari bakuru ari bo bagaragaza imbaraga n’umuhate kandi bakaryama amasaha macye ashoboka mu gihe abakiri bato benshi baryama amasaha asaga umunani.
Kirimobenecyo Alphonse yifashishije iyo foto ashima ibyakozwe n'abayobozi
Iyo foto ikimara gukorwa, uwa mbere wayihawe ni Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, n’ibitwenge byinshi akaba yasobanuye uko yabonye iyi foto ndetse n’uko yamushimishije. Aha yagize ati: “Yaransekeje cyane, burya abantu ntabwo bagomba kubaho toujours bari trop serieux, hari igihe abantu baba bagomba guseka, iyo usetse biba ari ibintu byiza, nicyo abahanzi baberaho nyine ni ugushimisha abantu, byaranshimishije kandi byaransekeje cyane”.
Minisitiri wa Siporo n'Umuco yasekejwe cyane n'ifoto yakozwe na Kirimobenecyo Alphonse
Ku bijyanye n’uko iyi foto yakozwe ku bayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri Ambasaderi Joseph Habineza asanga nta kibazo kibirimo kandi ko atari mu Rwanda bikorwa gusa. Aha aragira ati: “Biterwa n’ukuntu umuntu abifata ariko uko ubibona nta kibi kirimo, uzajye ureba no mu bindi bihugu byose bene biriya barabikora; ugasanga bafashe umuntu bamushushanya afite utuguru dutoya, bakamuha igihimba kinini cyangwa umutwe munini, barabikora bibaho ahantu hose. Njye numvise nta kibazo binteye kandi nabonye ari ibintu bisekeje, njye yabanje kuyimpa nta n’undi muntu urayibona, ninjye wayibonye bwa mbere, ndareba ndaseka… Icyangombwa ni ukudatandukira ngo ube watukana cyangwa ikindi kibi, naho gutebya cyangwa gusetsa, no mu muco wa kera rwose n’umwami barabikoraga, nta hantu bitaba”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO