Paul Gitwaza ufatwa nk'Intumwa y’Imana uyobora Itorero Zion Temple hamwe n’itsinda ry’abantu 121 berekeje mu gihugu cya Israel mu rugendo rwiswe urw’ubuhanuzi bakazamarayo iminsi 10 basura uduce dutandukanye tuvugwa muri Bibiliya.
Nk’uko mu bindi bihugu hari abakozi b’Imana baba barahamagariwe banafite umutwaro wo kujyana abakristo batari bacye mu gihugu cy’amasezerano cya Israel, mu Rwanda naho Apotre Gitwaza ni we ugiye kuyobora iri tsinda ry’abantu 121 rizaba ririmo abazahagurukira mu Rwanda bagera kuri 95,abandi bakazahagurukira mu bindi bihugu bakazahurira i Tel aviv ku kibuga cy’indege.
Uru rugendo rwiswe urw'ubuhanuzi
Inyarwanda.com iganira na Janet Uwimbabazi umuyobozi w’umuryango Love Israel Ministries ari nabo batangije iri vugabutumwa, yatangaje ko umukristo kujya muri Israel bimufasha kwaguka no kurushaho kwizera ibivugwa muri Bibiliya kandi ngo bizanira umugisha nyiri kubikora n’igihugu cye.
Aba bantu bayobowe na Apotre Gitwaza(we uri mu Bubiligi) bahagurutse kuri uyu wa 18 Werurwe bakazagaruka i Kigali kuwa 29 Werurwe 2015 nkuko Janet Uwimbabazi yabitangaje. Abazakira agakiza muri iyi minsi y’uruzinduko rutagatifu bazabatirizwa muri Yorodani aho Yesu Kristo nawe yabatirijwe.
Aba bantu 121 bazaba bayobwe na Apotre Paul Gitwaza
Abanyarwanda bakora izi ngendo mu gihugu cya Israel bavuga ko ari umugisha ukomeye ku gihugu cy’u Rwanda n’abagituye kuko gusura no gusengera Israel ngo bizanira umugisha ubikoze nk’uko byanditswe mu Itangiriro 12:3,izi ngendo zikaba zigamije guhesha umugisha u Rwanda no kwagura ubwami bw’Imana.
Aba ni abanyarwanda bari ku butaka bwera bwa Israel
Janet Uwimbabazi wa Love Israel Ministry ni umwe mu batangije ingendo nk’izi, kuri iyi nshuro akaba yasazwe n’ibyishimo kuko aribwo bwa mbere ngo ajyanye n’itsinda ry’abantu benshi cyane. Akaba yemeza ko ari igisubizo cy’Imana dore ko mu Ugushyingo ari muri Israel yabisabye Imana.
Apotre Gitwaza uyoboye iri tsinda azaba ari hamwe na bagenzi be 121 barimo Bishop Safari,Bishop Muya,Bishop Diedonne,Pastor Muhoza Bruce n’abandi benshi ubayiremo n’abazahagurukira mu bihugu bitandukanye nka Suwede,Burundi,Congo Kinshasa,u Bubiligi n’ibindi.
Ese koko kujya muri Israel hari icyo bimarira abakristo cyangwa ni ugusesagura nk'uko bamwe babivuga?
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO