Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Berenadetta ni kimwe mu bigo by’amashuri bifite izina ntayegayezwa bitewe n’ubumenyi buherekejwe n’uburere iki kigo kimaze imyaka 79 gitanga, by’umwihariko iri shuri niryo rya mbere ryabashije guha uburezi umwana w’umukobwa mu Rwanda.
Cyera ubwo abazungu bazaga mu Rwanda, uburezi ntibwatangiye ku bana b’ibitsina byombi kuko mu mashuri yisumbuye habashaga kujyamo abahungu gusa naho abakobwa bakagarukira mu mashuri abanza. Ibi byateye amatsiko INYARWANDA, duhitamo kwigerera kuri iki kigo cyabaye intangiriro y’uburezi ku mwana w’umukobwa. Abahize bahita ku 'ISOKO ISUMA UBWENGE'.
Iyo ukigera muri iki kigo, usanga ibintu byose bituje ndetse nta muntu ucaracara kuko abanyeshuri baba bari mu ishuri, ushinzwe kwakira abashyitsi aba ari mu biro hafi y’amarembo manini abantu bose binjiriramo nuko akagufasha kubona ikikugenza. Ubwo twageragayo, twakiriwe n’umuyobozi w’iki kigo Soeur Mukandoli Immaculée.
Soeur Mukandoli Immaculée, umuyobozi wa Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save
Mu ncamake uyu muyobozi yaduhaye, Groupe Scolaire Sainte Bernadette Save yatangiye muri 1938, iba ikigo cya mbere gitanga uburezi ku bakobwa, gitangizwa n’ababikira bera b’Umwamikazi wa Afurika (Soeurs Notre Dame D’Afrique). Ryatangiye ari ishuri ry’inderabarezi (Ecole normale) ritangirana n’abanyeshuri 21, harangiza 18 muri bo, barangizaga bafite D3, bigenda bikura. Mu 1976 iri shuri ryaje guhindura izina ryitwa Groupe Scolaire Save Filles kugeza mu 1992.
Mu mwaka wa 1992 nibwo iri shuri ryaje kwemera n’abanyeshuri b’abahungu niko guhita rihindura izina mu 1993 ryitwa Groupe Scolaire Sainte Bernadette kugeza ubu. Ubu iki kigo kiyoborwa n’ababikira bo mu muryango wa Benebikira. Iri shuri ryagiye rigira amashami menshi atandukanye, arimo Inderabarezi, indimi, ubunyamabanga, Ubukungu, Ubumenyamuntu, Imibare n’ubugenge, Ibinyabuzima n’ubutabire. Kugeza ubu hari aya mashami:
Icyiciro rusange (Ordinary Level)
MEG (Mathematics-Economy-Geography), Imibare, Ubukungu, Ubumenyi bw’isi
HEL (History-Economy-Literature) Amateka, Ubukungu, Ubuvanganzo
PCM ( Physics-Chemistry-Mathematics) Ubugenge, Ubutabire, Imibare
MCB (Mathematics-Chemistry-Biology) Imibare, Ubutabire, Ibinyabuzima.
Uko imyaka yagiye itanbuka niko iki kigo cyagiye gihindura ibintu bimwe na bimwe mu rwego rwo gukomeza gutanga uburezi bujyanye n’igihe. Muri iyi minsi ya none iki kigo kiri gushishikariza abana b’abakobwa gukunda ‘Sciences’, dore ko n’ubwo abana bose bahawe amahirwe angana mu mashuri ariko hari abagitinya bakumva ko ‘Sciences’ ari iz’abahungu, gusa ngo muri Sainte Bernadette umuyobozi abona abanyeshuri be b’abakobwa bakunda ‘sciences’ kuko hari n’abuzuza ibizamini bya leta benshi.
Iki kigo kibarurwa mu bigo bya kiliziya gatolika bifashwa na leta. Soeur Mukandoli Immaculée umaze imyaka irenga 10 ayobora iki kigo avuga ko ikintu cya mbere kimushimisha mu myaka amaze ayobora iki kigo ari ukurera abana ukabona uko bakura mu bwenge, mu gihagararo no kuri roho ndetse ngo abenshi bavuye muri Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save bahagaze neza hanze aha ndetse uhavuye aho umushyize hose arangiza inshingano ze neza.
Soeur Mukandoli Immaculée avuga ko kurera abana ari umurimo ushimisha kuko utanga imbuto zigaragara ariko ngo ntibyoroshye cyane cyane ko hari ibyo ukorera abana bakabifata nko kubabuza uburenganzira bitewe n’imyaka yabo ariko bakazabona akamaro bkabyo bamaze kuva ku ntebe y’ishuri, ariyo mpamvu ngo bakora uko bashoboye ngo abana ntibavane ubwenge gusa mu ishuri ahubwo bahavane n’imyitwarire n’imitekerereze ikwiye.
Reba mu mafoto uko iki kigo kimeze nyuma y’imyaka 79 kimaze kibayeho, byinshi bygiye bihindukana n’imyaka:
Hafi y'amarembo ya G.S Ste Bernadette
Ugitunguka mu marembo
Ukigeramo imbere hari urukuta ruriho urwibutso rw'abazize jenoside yakorewe abatutsi bo muri iki kigo
Abashyitsi baca muri ibi biro
Ahahoze direction
Aha niho hari direction ubu
Aha ni mu masaha ya saa sita, abanyeshuri bamwe bari kurya, abarangije kurya nabo bari mu bindi bitandukanye
Iyi ni inzu yo kuraramo y'abakobwa
Hakurya ni mu nzu abanyeshuri bariramo
Aha ni amashuri yigirwamo, abanyeshuri bahita muri 'campus'
Inyuma y'amashuri hari agashyamba
Aho abanyeshuri banika imyenda
Andi mashuri yo mu ruhande rwa ruguru, abanyeshuri bahita muri 'cartier'
Aha hagiye hari imiryango irimo ibikorwa bitandukanye nka computer lab, inzu y'ibitabo, ahateranira abarimu n'ibindi
Aha ni mu nzu ntoya yo gusengeramo (chapelle)
Iki kigo gifite ubusitani bwiza cyane
Izi ni za laboratwari
Iyi ni inzu y'imyidagaduro
Mu nzu y'imyidagaduro hamanitsemo ishusho ya Bernadette Soubirous, umutagatifu iki kigo cyitiriwe
Iki ni ikimenyetso cy'ibonekerwa rya Bernadette Soubirous w'i Lourdes
Abanyeshuri baza gusengera aha hantu buri mugoroba
Ni uku biba bimeze iyo uri imbere muri Ste Bernadette
Aha ni ku marembo usohoka
Inzu y'imyidagaduro uyirebeye hanze ku marembo y'ikigo
Ku macumbi y'abahungu, urebeye inyuma y'ikigo ku marembo
Kera hahoze hubakishije urugo rwa sipure
Hirya hubatse amacumbi y'abarimu
Inyuma haba hahinze imboga zitandukanye
Aho iki kigo kigabanira n'abaturanyi, ahakurikiyeho ni mu kigo cy'ababikira
Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace @Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO