Ku cyumweru tariki 05 Mata 2015 kuri Equator Bar isanzwe izwi nka LG hazabera igikorwa cyiswe ‘Monster’s DJ Convetion’ kizahuza aba DJ bakomeye muri Kigali bagera kuri 12 buri umwe akagaragaza ubumenyi bwe kuge za bukeye.
Uku guhuza aba ba DJ bikaba byarakozwe n’itsinda Mix empire DJ mu rwego rwo guhura no kumenyana hagati yabo nk’abantu bakora akazi kamwe ndetse no kugaragaza ko nta bibazo bagirana nkuko bamwe bakunda kubyibwira. Ibi bikaba byasobanuwe na DJ Kerb umwe mu bagize Mix empire DJ yanateguye iki gikorwa.
DJ Kerb wo mu itsinda rya Mix empire DJ ari nawe wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba DJ bakomeye muri Kigali
DJ Kerb yagize ati”Uretse gusabana no kwerekana buri umwe ubumenyi afite muri uyu mwuga, turashaka kugaragaza ko hari n’abandi ba DJ bafite impano bakwiriye guhabwa umwanya bakiyerekana aho guhora abategura ibitaramo n’ibirori bikomeye bitabaza abantu bamwe. Usanga hari aba DJ bafite impano ariko bagapfukiranwa kuko hari abantu bamwe basa n'ababa barapatanye ibirori byose. Dufatanyije nk'aba DJ baturutse mu matsinda atandukanye, turasha kwerekana ko hari n'izindi mpano zapfukiranywe.”
Aba DJ bagera kuri 12 bakomeye muri Kigali baturuka mu matsind atandukanye bazahurira hamwe buri wese agaragaza impano ye n'ubumenyi afite
Buri mu DJ mubazakora muri ‘Monster’s DJ Convetion’azajya aba afite iminota igera kuri 40 yo gucurangira abazaba bitabiriye ibi birori. Uretse kubacurangira, aba DJ bazagira umwanya wo gusabana n’abakunzi babo basanzwe babumva batabazi.
Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa mbiri z’ijoro, bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri kuri buri muntu, naho abakobwa bo bakazahabwa cocktail y’ubuntu. LG(Equator bar) iherereye I Remera munsi ya Gare, hafi ya feux rouge.
Phil Peter, Mc Tino na DJ Alex nibo bazaba ari abashyusharugamba muri ibi birori bizageza mu gitondo.
TANGA IGITECYEREZO