Kigali

Women Foundation Ministries yateguye igiterane ngarukamwaka “Abagore twese hamwe”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2015 10:07
8


Umuryango Women Foundation uyoborwa na Apostle Mignone wateguye igiterane ngarukamwaka cyitwa “All Women Together”(Abagore twese hamwe) kigiye kuba ku nshuro ya gatanu. Icyo giterane kizatangira kuwa 28 Nyakanga kugeza tariki ya 31 Nyakanga 2015 kikabera Kimihurura ku cyicaro cy’uyu muryango buri munsi kuva saa kumi kugeza saa tatu z'ijoro



Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Women Foundation Ministries buhagarariwe na Apostle Alice Mignone Kabera Umunezero, iki giterane “Abagore twese hamwe” kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”. Icyi giterane mpuzamahanga, kizaba kirimo abakozi b’Imana baturutse mu matorero atandukanye ku rwego  mpuzamahanga.

Mignone

Apostle Alice Mignone Kabera Umunezero umuyobozi mukuru w'umuryango Women Foundation Ministries na Noble Family Church

Women Foundation

Ibi biterane bimaze gufasha abagore benshi mu buryo bw'umwuka no mu buzima busanzwe

Zimwe mu ntego z’iki giterane “Abagore twese hamwe” ni ugusana imitima, kwigisha no kongerera umugore n’umukobwa ubushobozi abantu bakava mu gutsikamirwa bakaba abatsinzi muri Kristo Yesu. Abantu bose muri rusange batumiwe muri icyo giterane aho bazamenya icyo Umwami Imana ateguriye umugore.  

Alice Mignone

Itsinda riramya Imana ryo muri Women Foundation Ministries ryiteguye icyi giterane

Women Foundation Ministries, umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe n’Intumwa Alice Mignone Kabera Umunezero mu mwaka wa 2006 ndetse kugeza uyu munsi akaba ariwe uyobowe. Uyu muryango uzwi mu bikorwa bitandukanye bishingiye kumyemerere birimo kubaka umuryango nyarwanda binyuze mu mugore.

Women Foundation Ministries

 Women Foundation Ministries ibarizwamo n'urubyirukoWomen Foundation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Liz Bitorwa9 years ago
    All women together iranfasha buri mwaka,Imana Ibahe umugisha cyane .ndashishikariza buri mukobwa nu mumama wese ufite umwanya ko atabura.
  • Doreen9 years ago
    All Women Together yubaka ubuzima bwangye bushya buruko ibaye, muzitabire mwese UWITEKA azabagenderera.
  • Jeanne Kabeza9 years ago
    All women together nubwa mbere nzaba nyigiyemo kandi niteguye gukuramo igitangaza cyanjye
  • Jeanne Kabeza9 years ago
    All women together niteguye kuyitabira kandi nzakuramo igitangaza cyanjye ndabyizeye nubwa nzakitabira I love you my Aposo
  • usanase jeanine 9 years ago
    All women together hhaaa! muze mwese duhabwe umugisha tuva mugustikamirwa tujya mubustisti much love you our lovely apostle
  • Bora9 years ago
    All Women Together ni igiterane abagore barushaho gusobanukirwa n'icyo Imana ibavugaho n'umumaro bakwiye kugira mu miryango yabo mu itorero ndetse no mu gihugu. Ku nshuro ya gatanu sinzatangwa. May God bless WFM and Apostle Mignonne.
  • Bella9 years ago
    From victims to champions,wow i can't wait ,abagore n'abakobwa muratumiwe mwese maze mwibere abatsinzi
  • kamikazi9 years ago
    Wooow icyi nigihe Imana yibutse urwanda nukuri igiye kubaka umuryango inyuze mumugore ibi nubuhanuzi bukomeye kuricyigihugu pee ohhhh be blses Apostle Mignone i cn't wait!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND