Umuhanzi Dr Albert Ndikumana ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock, yakoze ibirori byo gusaba no gukwa umukunzi we Kiyobe Merry, asabirwa na Dr Kanimba Pierre Célestin.
Dr Albert Ndikumana ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo: Hozana, Turidegembya, You are welcome yakoranye na Eloge n'izindi. Ubukwe bwa Dr Albert na Kiyobe bubaye nyuma y’amezi atanu uyu musore atunguye umukunzi we Kiyobe akamwambika impeta y’urukundo mu gikorwa cyabaye tariki 2 Mutarama 2017 kikabera mu nyubako ya T2000 aho uyu musore yari yatumiye inshuti ze za hafi zirimo: Producer Bob, Yvan Buravan, Jules Sentore, Ronnie Gwebawaya, Issa Noel Karinijabo n’abandi.
Kuwa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 ni bwo Dr Albert Ndikumana aherekejwe n’inshuti ze zirimo umunyamakuru Ronnie, abo bakorana mu kazi ka buri munsi n’abo mu muryango we berekeje mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo mu kagari ka Kabare mu mihango yo gusaba no gukwa. Dr Kanimba Pierre Célestin umuyobozi w'ivuriro ‘La Médicale’ ni we wasabiye Dr Albert Ndikumana.
Dr Kanimba ni we wasabiye Dr Albert
Dr Albert Ndikumana usanzwe ukora akazi ko kuvura abantu akagafatanya no kuririmbira Imana, yahawe impano idasanzwe n’umukunzi we Kiyobe wamuhaye 'Stethoscope', akuma gakoreshwa kwa muganga mu kumva amajwi y’imbere mu mubiri w’umuntu. Iyi mpano yahawe Dr Albert, abatari bacye bayitangariye, bamwe babishimira Kiyobe kuko yahaye umugabo we impano nziza bijyanye n’umwuga umukunzi we akora wo kuvura abantu.
Kuwa Kane tariki 22 Kamena 2017 ni bwo Dr Albert Ndikumana n'umukunzi we Kiyobe Merry basezeranye imbere y’amategeko ya Leta, bemererwa kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali. Dr Albert yari yaherekejwe na Yvan Buravan n’abandi bo mu nshuti ze.
Nkuko Dr Albert Ndikumana yabitangarije Inyarwanda.com, biteganyijwe ko we na Kiyobe Merry bazasezerana imbere y’Imana n’imbere y’abakristo mu birori bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017 bikabera mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga isaa Saba z'amanywa. Nyuma y’aho abatumiwe bazajya kwiyakirira i Gikondo muri Salle iherereye mu mudugudu wo kwa Rujugiro mu birori bizaba birimo abahanzi banyuranye.
AMAFOTO Y'UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA
Dr Albert n'umukunzi we Kiyobe
Byari ibyishimo bikomeye kuri Dr Albert nyuma yo guhabwa umugeni
Kiyoboe yahaye Dr Albert impano ya 'Stethoscope'
AMAFOTO YO MU MUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y'AMATEGEKO YA LETA
Dr Albert na Kiyobe bategereje kurahira imbere y'amategeko ya Leta
Dr Albert arahira imbere y'amategeko ya Leta ko yemeye kuba umugabo wa Kiyobe
Kiyobe na we yemeye kuba umugore wa Dr Albert
Dr Albert yemeza n'umukono we ko abaye umugabo wa Kiyobe
Barimo barasoma agatabo k'irangamimerere
Umuhanzi Buravan ni umwe mu bari baherekeje Dr Albert
Dr Albert hamwe n'umukunzi we nyuma yo kwemererwa na Leta kurushingana
Kiyobe Merry umukobwa Dr Albert yatoranyije mu bandi bose bo ku isi
Kiyobe Merry, umwamikazi w'umutima wa Dr Albert
AMAFOTO: Dr Albert Team
REBA HANO 'TURIDEGEMBYA' YA DR ALBERT FT ELOGE
TANGA IGITECYEREZO