Rehoboth Ministries yanditse izina mu ndirimbo: Ku musaraba, Uri uw’igitangaza Yesu, Intimba, Tuzahimbaza n’izindi, kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016 yakoze igitaramo gikomeye cyo kumurika Album ya 7 yiswe I GOROGOTHA igizwe n'indirimbo 12 zirimo 3 zigaragaza amashusho, zikaba zivuga ku ntsinzi y’i Gorogotha.
Ni mu gitaramo cyabereye muri Serena Hotel i Kigali kuva saa kumu n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro cyitabirwa n’abakunzi benshi ba Rehoboth Ministries. Icyo gitaramo Rehoboth yafatanyijemo na True Promises, cyakoze ku mitima ya benshi bacyitabiriye ndetse by’umwihariko gishimisha cyane abaririmbyi ba Rehoboth Ministries bari bamaze umwaka wose bitegura icyo gitaramo dore ko imyiteguro yacyo yatangiye mu Ukuboza 2015.
Muri icyo gitaramo cy'umuziki w'umwimerere, Rehoboth Ministries yagiherewemo ubuhanuzi bwanyuze mu mukozi w’Imana Bishop Rubanda Jacques uyobora itorero New Jerusalem. Ubwo buhanuzi buvuga ko Rehoboth Ministries ari umurimo w’Imana uzakomeza kugera aho abaririmbyi bayo bazajya baririmbana n’abana babo ndetse n’abuzukuru babo. Ubwo buhanuzi bwatangiwe mu gitaramo cyahuruje imbaga y'inkoramutima za Rehoboth Ministries zaje kwifatanya nayo mu gihe kwinjira byari 10.000Frw mu myanya y'icyubahiro na 3000Frw mu myanya isanzwe.
Bishop Kigabo Douglas ni umwe mu baririmbyi b'imena ba Rehoboth Ministries
Ev Kwizera Emmanuel wigishije ijambo ry’Imana yavuze uburyo mbere yo gukizwa yajyaga yumva indirimbo za Rehoboth Ministries ndetse zikaba zaragize uruhare rukomeye mu gukizwa kwe no mu gushinga imizi mu gakiza binyuze mu butumwa burimo ndetse no mu buhamya bwiza bw'abaririmbyi bayo. Yasabye aba baririmbyi kudacika intege ahubwo bagakomeza gukora umurimo w’Iyabahamagaye kuko imbuto bahawe ari ingirakamaro kandi ikaba idasaza.
Yasabye abari muri icyo gitaramo kuba abambasaderi ba Rehoboth Ministries, indirimbo zayo bakazitangamo impano ku nshuti zabo, ku baturanyi babo, bakazisakaza hose kugira ngo ubutumwa bwiza burimo bugere kuri benshi bubashe kubahindura no kubagaruramo ibyiringiro. Ev Kwizera Emmanuel yasabye ibigo bikomeye gukoresha izi ndirimbo by'umwihariko asaba RwandAir ko yazashyira izi ndirimbo mu ndege zayo abagenzi bakajya bagenda bazumva kuko zahembura benshi.
Ev Kwizera Emmanuel arasaba RwandAir kujya yereka abagenzi indirimbo za Rehoboth
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patrick Munini perezida wa Rehoboth Ministries yashimiye Imana yigaragaje mu gitaramo cyabo, ikabaha abantu benshi ndetse igitaramo kikagenda neza. Abajijwe icyabashimishije cyane, yagize ati: Icyadushimishije ni uko mu by’ukuri twatumiye abantu kandi twababonye, ikindi igitaramo cyagenze neza cyari cyiza kuko intego yacu ni ukugira ngo dutegure igitaramo ariko abantu bishime bahure n’ijambo ry’Imana bishimire ubutumwa babonye ariko babone n’umwanya wo kwidagadura imbere y’Imana kandi twabibonye ndetse twishimye.
Ku bijyanye n’ubuhanuzi bw’uko Rehoboth Ministries izakomeza ivugabutumwa kugeza aho abuzukuru b’abaririmbyi b’yi korali nabo bazakomeza umurimo watangijwe n’ababyeyi babo, Patrick Munini yavuze ko bagize umugisha bagasurwa n'abahanuzi mu gitaramo cyabo, bityo ubwo buhanuzi bakaba babwakiriye neza ndetse bakaba bizeye ko buzasohora. Yagize ati:
Twagize amahirwe dusurwa n’abapasitori n’abahanuzi bamwe mu badusuye twahawe ijambo ry’ubuhanuzi ryanyuze mu kanwa k’umukozi w’Imana Bishop Rubanda uyobora itorero New Jerusalem. Iryo jambo ry'ubuhanuzi rivuga ngo Rehoboth ari umurimo w’Imana uzakomeza kandi n'ubu urakomeje, abawurimo bazagera igihe bawukoranemo n’abana babo ndetsen’abuzukuru babo. Iryo jambo rero twaryakiriye nk’ijambo ry’ubuhanuzi nk’abantu bemera Imana kandi turabyizera.
Umuhanuzi Bishop Rubanda Jacques wahanuriye Rehoboth Ministries
Nyuma yo kumurika iyi Album nshya ya 7, Patrick Munini uyobora Rehoboth Ministries yavuze ko umuntu wese wakenera iyi Album yayibona ku giciro gito, akaba yayisanga ku rusengero rwa Wells Salvation church i iKimironko , kuri Pharmacy La Divine ku Gisimenti, Alimentation yitwa West Gate i Kicukiro n’ahandi .Muri iki gitaramo iyi Album yaguraga 5000Frw ariko mu minsi ikurikiraho ikaba yamaze gushyirwa ku giciro cyo hasi cyane ku buryo uzayikenera wese ngo azayibona.
Reba andi mafoto y'igitaramo cya Rehoboth Ministries
Rehoboth yashimye Imana kuba abantu benshi bitabiriye igitaramo cyayo
Iki gitaramo kitabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye
Hamuritswe Album ya 7 ya Rehoboth Ministries
Mazeze Charles uyobora Alarm Ministries yahagiriye ibihe byiza
REBA HANO 'ICYO YAVUZE' YA REHOBOTH MINISTRIES
REBA HANO I GOROGOTHA YA REHOBOTH MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO