Itorero Redeemed Christian Church of God-Rwanda rikorera i Remera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 1/12/2018 ryatanze impamyabushobozi ku rubyiruko rusaga 100 bize imyuga inyuranye irimo guteka, gutunganya imisatsi, kubaka imbuga za interineti n'ibindi.
Pastor Ayobami Oladapo uyobora itorero Redeemed Christian Church of God mu Rwanda yavuze ko bahuguye urubyiruko mu rwego rwo kuruha imbaraga zo kurufasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango baturukamo n'igihugu muri rusange. Abahuguwe mu gihe kingana n'ibyumweru bibiri aya mahugurwa yamaze, baragera ku 110. Aya mahugurwa yatewe inkunga n'umuryango wo muri Nigeria witwa Capacity Development & Skill Enhancement initiative (CDSEI) ukuriwe na Odewunmi Olatunji ari na we wawutangije.
Odewunmi Olatunji umuyobozi wa CDSEI
Odewunmi Olatunji ukuriye CDSEI yavuze ko aya mahugurwa yagenze neza cyane kuko abahuguwe bose bungutse ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere bakarwanya ubukene. Yagize ati "Bahuguwe neza cyane ku buryo ubu bashobora gutangira ubushabitsi bakiteza imbere.". Muhirwa Happy Clarisse w'imyaka 27 y'amavuko, umugandekazi uba mu Rwanda, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa. Uyu mukobwa uvuga ko ubusanzwe ari umuhanzi w'imideri (Fashion Designer), yabwiye abanyamakuru ko iki ari igihe cye cyo kwiteza imbere nyuma yo guhugurwa mu bijyanye n'impano yari asanganywe yo guhanga imideri.
Pastor Ayobami Oladapo uyobora itorero Redeemed Christian Church of God mu Rwanda
Abahuguwe bashyikirijwe impamyabushobozi
TANGA IGITECYEREZO