Nelson Manzi umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo. Yasezeranye imbere y'amategeko ya Leta.
Manzi Nelson n'umukunzi we Irakiza Eunice basezeranye imbere y'amategeko kuri uyu wa 12 Ukwakira 2017 mu muhango wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali. Aba bombi bagiye kubana nyuma y'imyaka ine bamaze bakundana. Imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y'Imana iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017.
Nkuko Inyarwanda.com ibikesha impapuro z'ubutumire bw'ubukwe bwa Manzi na Irakiza, gusaba no gukwa bizabera kuri Nava Love Land (KG 36 ST, Kimironko), hanyuma gusezerana imbere y'Imana bibere kuri Kigali English church SDA church kuva saa munani z'amanywa. Kwiyakira (Reception) bizabera kuri Creen Hills Academy Hall.
Manzi yatangarije Inyarwanda.com icyo yakundiye Irakiza Eunice
Manzi Nelson yabajijwe na Inyarwanda.com icyo yakundiye Irakiza Eunice akamutoranya mu bandi bakobwa bose bo ku isi, atangaza ko yamukundiye byinshi, gusa agaruka ku by’ingenzi yari yaranasabye Imana ku mukobwa uzamubera bazarushingana. Mu byo Manzi yadutangarije yakundiye Eunice, harimo imico ye myiza, hakiyongeraho ijwi rye ryiza n’ubumenyi abifitemo. Yagize ati:
Namukundiye byinshi, ariko ndavuga ‘her character’(imico ye) her personality (imyitwarire ye). (Eunice)ni umuririmbyi. Ijwi rye n’ubumenyi abifitemo biri mu byo nshimira Imana cyane kuko biri mu byo nari narayisabye cyera.
AMAFOTO
Manzi hamwe n'umukunzi we basezerana imbere y'amategeko ya Leta
Eunice yemye kuba umugore wa Manzi
Manzi Nelson umwe mu baririmbyi ba Ambassadors of Christ choir
Manzi hamwe n'umukunzi we Irakiza Eunice
TANGA IGITECYEREZO