Kigali

Korali Siloam ya EAR Butare yahumurije abarokotse Jenoside itanga ibyiringiro n’icyizere by’ejo hazaza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/04/2016 11:15
1


Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya EAR Butare,Cathederal ya St Paul yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda bose by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.



Babinyujije mu ndirimbo bise“Humura”abagize korali Siloam biganjemo urubyiruko babwiye abanyarwanda ko badakwiye guhungabana kuko Imana ibakomeje kandi ibyabaye bikaba bitazongera ukundi bityo hakaba hari ibyiringiro n’icyizere by’ejo hazaza. bagize bati "Komera ntushavure hora Rwanda, aho ugeze wiyubaka ntusitare, imbere ni heza komera, Uwiteka aragushyigikiye humura"

Mu kiganiro Inyarwanda.com ygiranye na Nkurunziza Eric umwe mu bayibozi b’iyi korali yadutangarije ko iyi ndirimbo ariyo ya mbere bakoze nk’abaririmbyi ba korali Siloam bakaba barifuje kugeza ubutumwa bwiza ku banyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi. Yagize ati:

Igihe nk’iki ngiki, twibuka Jenoside yakorewe abatutsi twumvise natwe nka korali Siloam, twagira uruhare muri iki gihe dukora indirimbo idufasha kwibuka. Muri iyi ndirimbo Humura harimo amagambo akomeza imitima y’abantu ababwira ko Imana ihari kandi yiteguye kubarengera kandi ko n’u Rwanda aho rugeze rwiyubaka ari heza bakaba bifuza ko rwakomeza rugatera imbere.

Siloam choir

Ubuyobozi bw’itorero korali Siloam ibarizwamo,bwishimiye cyane igikorwa yakoze cyo guhumuriza abanyarwanda binyuze mu ndirimbo. Nk’uko binagaragara mu mashusho y’indirimbo yabo "Humura", abaririmbyi ba Siloam choir bagaragara bari kumwe n’abapasiteri batandukanye mu kubagaragariza ko bifatanyije nabo muri icyo gikorwa.

Korali Siloam ya EAR Butare igizwe n’abaririmbyi 45 harimo abanyeshuri n’abakozi. Ni korali yavutse mu mwaka wa 2001. Mu bihe biri imbere iri gutegura ingendo z’ivugabutumwa mu bice bitandukanye ndetse bari no gutegura gushyira hanze alubum Vol 2 DVD.

UMVA HANO "HUMURA"YA SILOAM CHOIR EAR BUTARE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MAHIRWE8 years ago
    Imana ibahe umugisha kubwindirimbo Humura iranyubatse cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND