Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2016 nibwo umuhanzi Israel Mbonyi yageze mu gihugu cy’Ububiligi, aho agomba gukorera gitaramo kizahuriramo Abanyarwanda n’Abarundi.
Ni igitaramo cyiswe ‘The Authentic Gospel Concert’,giteganyijwe ku itariki 28 Gicurasi 2016 saa cyenda z’amanywa. Kuba agezeyo habura ibyumweru bibiri ngo igitaramo kibe, Mbonyi yatangarije inyarwanda.com ko ari uburyo bwo kwitegura neza kurushaho iki gitaramo yemeza ko azafatanya n’abazacyitabira guhimbaza Imana no kuyiramya mu buryo burambuye.
Ati “ Uzaba ari umugoroba wo kuramya Imana dufatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi n’abandi bose bakunda izi ndirimbo nahimbye zo kuramya Imana. Tuzagira ibihe byiza byo kuramya , tubohoke, dutambire Imana.”
Ni ku nshuro ya mbere Mbonyi ageze mu Bubiligi ariko ngo yishimiye uburyo yakiriwe n’abantu baho. Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi. Uretse mu Bubiligi, Israel Mbonyi azanakora n’ibindi bitaramo mu bihugu binyuranye by’i Burayi.
Aramenyesha abo mu rugo ko yagezeyo amahoro
Yishimiye uburyo yakiranywe urugwiro
Ategerejwe n'abatari bake mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana
Afatanyije n'itsinda rizamucurangira, Mbonyi yahise atangira imyiteguro
TANGA IGITECYEREZO