RURA
Kigali

Huye: Umuhanzi Musonera yateguye igitaramo azafatanyamo na Singiza, Azaph na Kanuma

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2016 13:07
2


Umuhanzi Musonera Jimmy ubarizwa i Huye, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba kuri uyu wa 4 Ukwakira 2016 aho azaba ari kumwe n’amatsinda akunzwe mu karere ka Huye ndetse n’abahanzi batandukanye, aho twavuga nka Singiza Music Ministries, Asaph Huye, Fishers of men, C.A.C Crew n’umuhanzi Kanuma Damascene.



Musonera Jimmy, ni n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza zikaramya Imana akaba n’umwe mu bagize  itsinda ryo kuramya no guhimbaza mu itorero rya Zion Temple I Huye rizwi nka Azaph Huye worship team ,akaba akora umurimo wo kuyobora abandi mu kuramya no guhimbaza muri iryo torero.

Nk’umwe mu baramyi babifite ku mutima yatekereje igikorwa cyo kwifatanya  n’umuryango CVF (Children Vision Foundation) ndetse n’abatuye i Huye bagashyiraho igicaniro cyo kuramya Imana muri uwo mujyi. Ni muri urwo rwego yateguye igitaramo yise “Total Praise and Worship Evening ”igikorwa kigiye kuba icya mbere ateguye nk’umuramyi ubarizwa muri Azaph  Huye worship team.

Tubibutse ko iki gikorwa kizaba kuri uyu wa gatanu taliki ya 04/10/2016, mu nzu mbera byombi y’akarere ka Huye naho ku bijyanye no kwinjira bikazaba ari ubuntu. Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana ukaba uteganyijwe kuzagenda ubera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Musonera JimmyMusonera Jimmy

Umuhanzi Musonera Jimmy ugiye gutangiza igcaniro cyo kuramya Imana i Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gatete prosper8 years ago
    jimmy Imana iguhe umugisha kuricyo gikorwa kiza utangije
  • ukundwa adriel8 years ago
    kabisa JIMMY ni sawa cyane tura gushyigikiye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND