Kuri iki Cyumweru tariki 29 Gashyantare 2017 nibwo Healing worship team yakoze igitaramo yise ‘Mana Imbaraga za we zirakomeye’ cyabereye mu Gakinjiro ka Gisozi kuri Bethesda Holy church kuva isaa munani z’amanywa, kwinjira bikaba byari ubuntu ku bantu bose.
Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi dore ko urusengero rwa Bethesda Holy church rwari rwuzuye hasi no hejuru ndetse bikaba ngombwa ko abantu bamwe bahagarara mu rusengero no hanze yarwo kubera ko imyanya yo kwicaramo yari yashize.Abakristo benshi ba Bethesda Holy church nyuma y'amateraniro no kujya ku Igaburo Ryera, banze gutaha bategereza iki gitaramo cya Healing worship team nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n'umwe mu bakristo bo kuri iri torero.
Abantu bagize amahirwe yo kubona imyanya yo kwicara mu rusengero, bishimiye birenze iki gitaramo cya Healing worship team,bataramarana na yo mu ndirimbo za yo nshya mu muziki w’umwimerere (live) uryoheye amatwi ndetse uburyo bari bambaye neza n'imiririmbire yabo nabyo bikaba byari bibereye ijisho. Indirimbo zateganyijwe zaririmbwe zose ndetse Healing worship team isabwa izindi ndirimbo n’abakunzi bayo, nazo iraziririmba, igitaramo kibona gusozwa. Muri iki gitaramo byagaragaraga ko Healing worship team yacyiteguye bihagije.
Abakunzi ba Healing worship team batabashije kubona uko binjira muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitanu, bashimiye Imana ko aba baririmbyi bagize igitaramo cyiza, gusa mu gutaha bagenda bijujuta bitewe nuko babuze uko bataramana n’aba baririmbyi imbonankubone mu gitaramo Healing worship team yari yatumiyemo Gisubizo Ministries, True Promises, Alarm Ministries n'abandi.
Bari bahagaze hanze babuze uko binjira mu gutaha bagenda bijujuta
Muhoza Kibonke yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo batunguwe n’ubwinshi bw’abantu baje kubashyigikira, bakaba batari biteze umubare w’abo babonye. Yakomeje avuga ko amashusho yafatiwe muri iki gitaramo bateganya kuzayamurikira abakunzi babo nko mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka wa 2017.
Si ubwa mbere Healing worship team ikoze igitaramo cyikitabirwa cyane ndetse bamwe bagataha bijujuta bitewe no kubura amahirwe yo kwihera ijisho igitaramo cy'aba baririmbyi. Ubu ni ku nshuro ya gatatu bakoze igitaramo cyikitabirwa ku rwego rwo hejuru nyuma y’ibyo bakoreye Kimironko kuri Foursquare Gospel church urusengero rukababana ruto, akaba ari yo mpamvu bahisemo Bethesda Holy church kuko bumvaga nta n’umwe uzacikanwa.
Kuki Healing worship team ikunze gukora ibitaramo by’ubuntu?
Ubwo yari abajijwe iki kibazo na Inyarwanda.com,Muhoza Innocent uzwi nka Kibonke yavuze ko ubusanzwe Healing worship team badakunda kwishyuza mu bitaramo byabo, gusa ngo mu gitaramo bateganya ubutaha bashobora kuzishyuza na cyane ko bazaba bamurika amashusho y’Album yabo ya gatatu.Icyo gitaramo biteganyijwe ko kizaba mu kwezi kwa Gatanu kikazaba kigamije kumurika amashusho.
Mbere yo gusoza iki gitaramo habayeho umwanya wo gushyigikira abaririmbyi ba Healing worship team, nuko umushumba w'itorero God Is Able abaha Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda,Bishop Rugamba n'umugore we na bo batanga ibihumbi 100 buri umwe. Tubibutse ko Healing worship team igizwe n'abaririmbyi 51 babarizwa mu itorero ryitwa Power of Prayer church, ku bantu bifuza kuyiririmbamo bakaba basabwa kuba basengera muri iri torero nkuko Kibonke yabitangarije Inyarwanda.com
Healing worship team yakoze igitaramo cyakoze ku mitima ya benshi
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abasaga ibihumbi bitanu
Healing worship team imbere y'abakunzi bayo
Aline Gahongayire ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo ahagirira ibihe byiza
Bishop Rugamba Albert nyiri Bethesda Holy church, we n'umugore we bitanze ibihumbi 200 yo gushyigikira Healing worship team
Muhoza Kibonke umutoza w'amajwi wa Healing worship team
REBA HANO 'INZIRA Z'IMANA' YA HEALING WORSHIP TEAM
TANGA IGITECYEREZO