Korali Abahamya ba Yesu ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya Muhima yamuritse alubumu y’amashusho ya kane yitwa ‘Barahirwa’. Ni mu gitaramo cyabaye kuwa 19 Kamena 2016 kitabirwa n’imbaga y’abakunzi bayo baturutse hirya no hino muri Kigali mu matorero atandukanye.
Iyo Alubumu 'Barahirwa' yamuritswe igizwe n'indirimbo 10 z'amashusho arizo: Barahirwa, Imiburo, Ibitsika imitima, Igihe cy'amakuba, Ibaruwa, Genda, Ntituzapfa, Ituro, Utekereza iki na Nditahiye. Mu ndirimbo 10 zigize iyi alubumu ‘Barahirwa’ ya Abahamya Family Choir, Inyarwanda.com twifuje kubagezaho amashusho yindirimbo yitiriwe iyi alubumu ariyo ‘Barahirwa’. Ni indirimbo ivuga ubutumwa Yesu yatanze akerekana abantu bahiriwe abo aribo nyuma yo gusanga hari benshi bibwira ko aribo bahiriwe kandi bibeshya.
Iyi ndirimbo ivuga igihe Yesu yari ku mpinga y’umusozi abantu benshi bakamusanga agatangira kubabwira abahiriwe abo aribo. Bamwe mu bamusanganiye kuri uwo musozi ngo bafite inyota yo kumva amateka y’ijuru ariko bamwe bumvaga ko bashobora gutsindishirizwa n’ibyo batunze ndetse harimo n’abari bishingikirije ko bahamagawe nawe, bari barimo na Yuda, abandi bakibwira ko kuba ari abuzukuru ba Abraham agakiza ari akabo kuko ishyanga ryari ari iryera.
Umubare w’abantu batari bacye mu bakurikiye Yesu Kristo bakajya bamugenda inyuma aho ajya hose, Korali Abahamya ba Yesu ivuga ko harimo abishakira imigati, abafite indwara bashaka gukira, abamwifurizaga ko yaba Umwami bo bakaba abatware n’abanyacyubahiro mu isi.
Yesu abarebye mu mitima abagirira impuhwe ahera ko ababwira amagambo mugiye kumva; Barahirwa barahirwa abakene mu mitima yabo kuko ubwami mu bw’ijuru ari ubwabo hahirwa abashavura, hahirwa abagwaneza nibo bazaragwa isi, abafite inzara n’inyota byo gukiranuka barahirwa.
Korali Abahamya ba Yesu ikomeza muri iyo ndirimbo ivuga ko abantu b’ubu nabo ngo hari abakiriye Yesu Kristo ariko bakaba nabo bamugerageza kuko benshi bashyira imbere ubutunzi aho kurarikira iby’agakiza.
Hari abamukurikiye kubera imigati n’amafi yabahaga, bamwe bifuzaga ko yaba Umwami.
Abahamya ba Yesu baririmba bagira bati: Hari benshi bamukurikiye kubera imigati n’amafi, abafite indwara azibakize Yesu, abandi bifuzaga ko yakwima ingoma akaba umwami bakaba abatware n’abanyacyubahiro.
Ab’ubu niyo batanze baramugerageza
Abahamya ba Yesu baririmba bagira bati: Ab’ubu tumusaba abafasha baboneka tugasaba urubyaro niyo dutanga turamugerageza, ngo nawe duhe, uduhe imigisha n’ubutunzi nyamara kurarikira iby’agakiza ntibitureba.
Abahamya Family Choir yo ku Muhima
REBA HANO 'BARAHIRWA' YA KORALI ABAHAMYA BA YESU
TANGA IGITECYEREZO