Mugisha Eric umuyobozi w’itsinda Redemption Voice ry’abasore b’abarundi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kurushingana na Nikuze Doriane Charmante uzwi cyane nka Dodo.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Eric Mugisha yadutangarije ko Nikuze Doriane bagiye kurushingana, mu bintu amukundira yavuze bitatu ibiza ku isonga.Icya mbere ni uko ari ukomba uca bugufi, icya kabiri akaba afite urukundo naho icya gatatu akaba agira ingeso nziza.
Ubukwe bwa Mugisha Eric na Nikuze Doriane buzaba tariki 06 Kanama 2016 bubere mu mujyi wa Bujumbura aho bita kuri Jardin Publique Rohero. Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Eglise Abundant Life isaa munani n’igice.
Abajijwe na Inyarwanda.com igihe bamaranye kuva batangiye gukundana, Eric Mugisha uzwi cyane muri Redemption Voice abereye umuyobozi, yavuze ko hashize imyaka ibiri ndetse bakaba barakuranye. Yagize ati "Doriane ni umwana nkunda cyane kandi twakuranye tukaba tumaranye imyaka irenga ibiri dutangiye uru rugendo".
Mugisha Eric hamwe n'umukunzi we Doriane
Itsinda Redemption Voice riherutse gukorera mu Rwanda igitaramo gikomeye, rigizwe n'abantu 7 aribo; Eric Mugisha, Raoul Sabugaga, Fofo Kaneza, Herve Mbungabunga, Davy Hatung, Herve Patrick Nininahazwe na Arnaud Zackarie Nzeyimana. Rimaze gutwara ibikombe bikomeye, aho twavuga nka Groove Awards 2013 nk'umuhanzi mwiza mu Burundi,muri 2013 batwaye Africa Gospel Music Awards nk'umuhanzi mwiza muri Afrika yo hagati n'ibindi byinshi.
Redemption Voice bakiri abaririmbyi 8
TANGA IGITECYEREZO