RURA
Kigali

Amurusha Imyaka 14 ! Byinshi kuri Idrissa Ouedraogo wasezeranye na Vestine Ishimwe

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:16/01/2025 16:59
5


Kuri uyu wa 3 taliki 15 Mutarama mu cyumba cy'iranga mimerere cy'Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, Vestine Ishimwe ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza mu itsinda rya "Vestine na Dorcas", yasezeranye mu mategeko n'Umuyobozi wa IPA mu Rwanda, Idrissa Ouedraogo.



Vestine Ishimwe afite imyaka 22 y'amavuko mu gihe agiye kurushinga na Idrissa Ouedraogo usanzwe ari umushabitsi w'imyaka 36 y'amavuko kuko yavutse tariki 21 Mata 1989. 

Amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko nyuma y'urukundo rw'aba bombi, Idrissa yashimwe n'ababyeyi ba Vestine Ishimwe cyane ko yari atuye hafi i Musanze nyuma akaza no gufasha umuryango w'uyu mukobwa akabasaba kwimuka aho bari batuye akabimurira mu yindi nyubako ijyanye n'igihe.

Idrissa Ouedraogo ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya IPA mu gihugu cya Burkina Faso, akaba ayoboye uyu muryango mu bihugu 16 birimo n'u Rwanda. Afite uburambe bw’imyaka irenga itanu akorana na IPA mu mirimo itandukanye. 

Idrissa yakoze ku mishinga irenga icumi muri IPA, ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo guteza imbere ubuzima bw'abana bato, gahunda z’imibereho myiza/umutekano, imiyoborere, ubuhinzi n’uburezi. 

Uyu musore yageze mu Rwanda mu gihe gishize ubwo iki kigo cya IPA cyatangiraga gutera inkunga imwe mu mishinga iri mu karere ka Musanze.

Ibihugu Idriss ayoboramo imishinga ya IPA harimo Burkina Faso, Kenya, Malawi, Côte d'Ivoire, Rwanda, Ghana, Tanzania, Liberia, Uganda, Mali, Zambia, Nigeria, Sierra Leone, Colombia, Dominican Republic, Mexico, Paraguay, Peru na Philippine.

Idriss arusha Vestine Ishimwe imyaka 14

Idrissa na Vestine bashyingiranwe mu ibanga kuko gufata amafoto ntibyari byemewe


Vestine Ishimwe yamamaye cyane mu itsinda Vestine na Dorcas






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp1 month ago
    urandika inkuru ugashyiramo ijambo rihinnye ntufate n umwanya ngo usobanure icyo rivuze. ngo IPA. ucyeka ko abasomyi bose bazi icyo aricyo
  • kay1 month ago
    welcom to Islam uzajya uduhimbira indirimbo mu cyarabu hahahah aho rikubise koko burya haroroha urugo rwiza mukobwa mwiza nunagera burkinafaso hari abanyarwanda benshi bazakubwira bakwereke uko witwara kubagabo bemerewe gushaka abagore barenze 1000
  • MAMA1 month ago
    UZAGIRE URUGO RUHIRE MUKOBWA WACU KANDI UZAKOMEZE IMPANO YAWE.
  • Nyoni1 month ago
    Na the Ben Niko bimeze we na Pamella
  • Marie Clemence1 month ago
    Njye nkomeje kwibaza impamvu iri shyingiranwa ryateje abantu ururondogoro. Mu Gigaransa baravuga ngo: "Un homme qui a faim n'est pas libre" Kandi nibyo raise. Harya ngo iyo atarongorwa yari ateganyirijwe iki ko mbona yari amaze gusoza amashuri yisumbuye. Mutuze rwose, hari ibiba ari Imana yabiteguye. Ariko se ubwo mwari muzi ko bari bashimishije kuko bari baliri abana? Umpakanya azankurukiranire ibiganiro by'uriya mwana Fabrice Niyonkuru w'i Nyamasheke. Ntabwo bigiahimishije nk'igihe Kari akana Gato.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND