Kigali

Amateka ya Ambassadors of Christ igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ikaba ifite indirimbo zisaga 120

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/12/2016 8:17
9


Korali Ambassadors of Christ igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze kuva itangijwe. Ibyo birori bizaba kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016 kuva isaa cyenda z’amanywa bibere i Gikondo kuri Expo Ground, kwinjira akaba ari ubuntu. Muri iyi nkuru twabateguriye amateka y’iyi korali imaze kuba ubukombe mu Rwanda no hanze.



Ambassadors of Christ choir, ni umutwe w'abaririmbyi babarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ikaba imwe mu zikunzwe cyane mu gihugu no hanze yacyo. Ni korali yanditse amateka mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo zayo zagiye zikora ku mitima ya benshi by’umwihariko ikaba ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Hoziana, Mureke mukunde, Imirindi y’Uwiteka, Kuki wabyemeye, Iwacu heza, Mtegemee Yesu, Nimekupata Yesu, Imirimo yawe, Hari igihugu, Reka dukore,Ibyo unyuramo, Umunsi ukomeye, Hejuru mu kirere n’izindi nyinshi.

Inyarwanda.com nk’uko tudahwema kubagezaho amakuru y’abahanzi mukunda ndetse n’amakorali akunzwe hano mu gihugu aho tubasangiza ibikorwa byabo bijyanye n’umuziki bakora, twaje kwegera Korali Ambassadors of Christ mu kubashakira amateka yayo. Inyarwanda.com twaganiriye na Joseph Mutabazi umuyobozi wungirije ufite mu nshingano ze gutangaza amakuru y’iyi korali.

Nkuko Joseph Mutabazi yabidutangarije, korali Ambassadors of Christ yatangijwe mu mwaka wa 1995 itangizwa n’itsinda rito ry’abaririmbyi 25 bari bayobowe na Mbanda Steve wari umuyobozi mukuru. Kuri ubu iyi korali igizwe n’abaririmbyi 35 baboneka umunsi ku wundi ariko wabariramo abayiririmbyemo bose n’abakirimo bakaba bagera kuri 60.

Ambassadors of Christ mu rugendo rw’ivugabutumwa

Korali Ambassadors of Christ yatangiriye urugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda nyuma y’ibihe igihugu cyari kivuyemo (Yatangijwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994). Muri icyo gihe ubutumwa bw’iyi korali bwibanze ku gusana imitima ndetse no guteguza kugaruka kwa Yesu Kristo

Nyuma yaho Ambassadors of Christ choir yaguye amarembo ijyana ubutumwa bwiza mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse bajya no kure yarwo. Mu bihugu bamaze kuvugamo ubutumwa bwiza harimo: Zambia, Congo, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi n’abandi. Aho hose umugambi wari umwe kandi Imana yagiye ikora ibikomeye, benshi bagahemburwa ndetse abandi bakakira agakiza.

Joseph Mutabazi yagize ati “Twabonye message (ubutumwa) nyinshi hirya no hino ku isi zitanga ubuhamya budasanzwe bw’umurimo Imana yakoze mu buzima bw’abantu benshi. Iteka iyo tubyumvise, twumva ari ugukomeza guha Imana yacu icyubahiro”

Related image

Benshi bishimira cyane ubutumwa buri mu ndirimbo za Ambassadors

Korali Ambassadors of Christ ni imwe mu zikunzwe cyane mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba, ibi bikaba bigaragazwa n'uburyo indirimbo zayo zikurikiranwa cyane kuri Youtube dore ko hari izimaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni ebyiri, bikagaragazwa kandi n'uko yakiranwa urugwiro ndetse ikishimirwa birenze iyo yakoze ibitaramo hanze y’u Rwanda. Mu Rwanda ho biba ari akarusho na cyane ko ibitaramo byayo, usibye kwitabirwa n’abantu ibihumbi baturutse hirya no hino mu gihugu, bikunze no kwitabirwa na benshi mu bayobozi bakomeye hano mu Rwanda.

JPEG - 188.5 kb

Ambassadors of Christ ibitaramo byayo bikunze kwitabirwa na benshi mu bayobozi bakuru ba Leta

Korali Ambassadors of Christ imaze gushyira hanze indirimbo zingahe?

Ambassadors of Christ imaze guhimba indirimbo zisaga 120, ikaba ifite Album z’amashusho (DVD Albums) zigera kuri 13 nk’uko ubuyobozi bwayo bwabitangarije Inyarwanda.com.

Ni ryari Ambassadors of Christ yaririmbye ikabona abantu barishimye cyane?

Kuri iki kibazo, Joseph Mutabazi yabwiye Inyarwanda.com ko ahantu baririmbye abantu bakishima cyane ari henshi, gusa avuga ko ahabereye ibihe bidasanzwe ari muri Tanzaniya, Zambia na Mombasa. Yagize ati “Ni henshi uhereye iwacu mu Rwanda gusa hamwe na hamwe hagiye habera ibihe bidasanzwe harimo Tanzania, Zambia na Mombasa.”

Ni ryari Ambassadors of Christ yakoze igitarano cyikayishimisha cyane ?

Asubiza iki kibazo Joseph Mutabazi yagize ati:“Kubera ubutumwa buri mu ndirimbo zacu, iteka tunezezwa n’izo ndirimbo ndetse si mu bitaramo gusa uhereye mu guhimbaza ndetse no mu myitozo rero kunezerwa kwacu kuba mu ndirimbo zacu igihe cyose tuziririmbye”

Impanuka Ambassadors of Christ yakoze muri 2011 yayisigiye icyuho gikomeye

Mu mwaka wa 2011 ni bwo korali Ambassadors of Christ yakoze impanuka ubwo yari iri mu rugendo rw’ivugabutumwa ivuye muri Tanzania. Iyo mpanuka yabaye tariki 9/5/2011 ihitana abaririmbyi bayo aribo: Ephra, Manzi na Amosi. Ambassadors of Christ ivuga ko kubura abo baririmbyi byateye icyuho muri korali ndetse ngo kugeza n’uyu munsi cyiracyahari, gusa ngo Imana ibyutsa benshi bagakomeza umurimo wayo. Yagize ati “Icyuho kugeza ubu cyirahari kuko abo mwabanye, mwakoranye umurimo burya ntawabasimbura ariko Imana ibyutsa benshi bagakomeza umurimo kuko atari uwacu byose Imana ni yo ibyitaho twe tukaba abakozi mu ruzabibu rwayo. “

Ambassadors iherutse gushimira Perezida Kagame

Mu masengesho y’abayobozi bakuru b’igihugu yabaye tariki 10 Mutarama 2016 akabera muri Kigali Serena Hotel, Ambassadors of Christ choir bahaye impano Perezida Paul Kagame bamushimira kuba baratabawe mu buryo bwihuse igihe bakoraga impanuka bavuye mu ivugabutumwa muri Tanzaniya. Bamuhaye impano ya Alubumu 12 z’amashusho,iyo mpano bamugeneye bayishyikiriza Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi ngo azayihe Perezida Kagame bitewe nuko icyo gihe atari ahari.

Ambassadors of Christ Choir

Hano Ambassadors of Christ yashyikirizaga Minisitiri w'intebe impano bageneye Perezida Paul Kagame

Ni nde uhimba indirimbo nyinshi za Ambassadors of Christ?

Mu matsiko menshi ubwo twabazaga iki kibazo cy’abantu bahimbira Ambassadors of Christ indirimbo zayo zikunze gufasha imitima ya benshi, twatangarijwe ko abazihimba ku isonga hazamo Ssozi Joram ari na we mutoza mukuru.

Ese kujya muri Ambassadors bisaba iki? Aho ntibisaba kuba uri intyoza mu kuririmba cyangwa ukaba ukomoka mu muryango ukize?

Mu gihe hari abibwira ko kujya muri Ambassadors bisaba kuba uri intyoza mu kuririmba cyangwa se kuba uturuka mu muryango ukize, Joseph Mutabazi yabwiye Inyarwanda ko bakira umuntu wese w’Umwizerwa w’itotero ry’Abadivantiste ufite ubushake bwo kuririmba n’ubushobozi bwo kwitanga mu gihe cyose korali imukeneye mu murimo. Iby’uko Ambassadors yaba ihitamo intyoza mu kuririmba byamaganiwe kure kuko ngo batakora ibintu nk’ibyo na cyane ko ngo Imana itanga impano nayo itarobanura ku butoni. Ati

Twemerera ufite ubushake bwo kuririmba n’ubushobozi bwo kwitanga mu gihe cyose korali bagukeneye mu murimo kandi uri umwizerwa w’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Si ko tubikora (kurobanura intyoza mu kuririmba), kuko dutekereza ko ubutumwa tuvuga atari ubwacu kandi Imana itanga impano yo kuririmba ntabwo irobanura ku butoni, twumva gusa tunyuzwe nabo turibo kuko ni ko Imana yabihisemo.

Ambassadors of Christ ivuga ko nta butunzi bwayo bwite igira!

Mu gihe hari abantu bibwira ko iyi korali ishobora kuba ifite imitungo yayo bwite myinshi ndetse njye ubwanjye hari n’abo mperutse kuganira nabo bambwira ko buri muririmbyi wayo ashobora kuba ahembwa amafaranga atubutse, ariko ubwo naganiraga n’uyu muyobozi muri Ambassadors of Christ yatangaje ko nta butunzi bwite bagira kuburyo bavuga ngo ni ubwabo ahubwo ibyo bafite byose bakaba babikoresha mu kubwiriza ubutumwa bwiza. Yaduhaye urugero rw’igitaramo gikomeye bateguye cyo kwizihiza Yubile y’Imyaka 20 bamaze kuva batangijwe. Yagize ati:

Nta butunzi tugira ngo ni ubwacu, byose bikoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza nk’uko twateguye iki gitaramo. Nta handi tubona kenshi ibyo tugeraho tubikesha abantu badukunda kandi bakunda Imana bakadutera inkunga muri byinshi nk’uko kwanyu mwamamaza ubutumwa bwacu nta kiguzi, uko niko Imana igenda iduha imigisha.

Image result for Ambassadors of Christ inyarwanda

Nubwo impanuka yabateje icyuho, barashima Imana ikomeje kubakoresha

Mu myaka 20 bamaze ni ibihe bintu Ambassadors of Christ bashimira Imana?

Mu myaka 20 Ambassadors of Christ choir imaze ivuga ubutumwa bwiza, hari byinshi bashimira Imana. Ibyo bagezeho byose ngo ni ishimwe rikomeye ku Mana. Kubaho kwabo na byo ni ishimwe rya mbere bafite ndetse n’ivugabutumwa rimaze gukorwa muri icyo gihe cyose bamaze, imitima y’abantu Imana yakijije ngo nta cyarenga ibyo mu bibateye gushima Imana mu myaka 20 bamaze. Muri iyi myaka kandi Ambassadors of Christ yabashije kubaka urusengero ruhenze rukaba ruzuzura mu gihe Imana yateguye nk'uko babitangarije Inyarwanda.com

Nyuma y’imyaka 20 bamaze, Ambassadors of Christ ifite irihe yerekwa?

Mu matsiko menshi ubwo nabazaga iki kibazo, Joseph Mutabazi yavuze ko mu byo bifuza gukora mu gihe kiri imbere harimo gukomeza kuzamura ibendera ry’Umwami Imana yabo mu murimo kandi bakabwiriza isi yose ko Yesu agiye kugaruka. Bateganya kandi gukomeza imirimo yo kubaka inzu y’Uwiteka no gukomeza kwagura amarembo kurushaho kuko umurimo w’Imana ari mugari.

Image result for Ambassadors of Christ amakuru

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Joseph Mutabazi yashimiye Inyarwanda.com kubw’inkunga ikomeye ikomeje kubatera, ashimira Imana ikomeje kubaha umugisha, ashimira n’abasomyi b’iyi nkuru hirya no hino, aboneraho no kubasaba gukomeza kubasengera kugira ngo Imana ikomeze iyobore umurimo yatangiye muri bo. Tubibutse kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016 kuva isaa cyenda z’amanywa ari bwo Ambassadors of Christ izizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze mu birori bizabera i Gikondo kuri Expo Ground, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose.

Image result for Ambassadors of Christ amakuru

Image result for Ambassadors of Christ amakuru

Ibitaramo byayo biritabirwa cyane yaba mu Rwanda no hanze

Image result for Ambassadors of Christ amakuru

Hano ni mu gitaramo baherutse gukorera muri Kenya cyahuruje abasaga 7000

Image result for Ambassadors of Christ amakuru

Ambassadors of Christ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TPI SAYA7 years ago
    Iyi Korali Ambassodors of Christ ndayikunda cyane indirimbo zayo zikiza imitima ya benshi kandi imyitwarire yabo yaba mu mvugo no mu ngiro ihesha Imana icyubahiro. Tubifurije Umugisha w'Imana
  • Ambassadors lover7 years ago
    Turabemera cyaneeeeeeeee!! Ntimuzatezuke ku murimo. Imana ibahe umugisha.
  • olivier mbonampeka7 years ago
    Nshimye imana kubwo ambossadors yuko yemeye ko bamara imyaka 20 bavuga ubutumwa bwiza bwa kristo kandi ikibahagaritse mubuntu bwo urukundo rwayo. Uwiteka akomeze abayobore nkuko abishaka kandi mbifurije iterambere . Ikiruta byose Yehova azahe ubugingo bwiteka kandi azabahe ibikwiranye ni imirimo yanyu.
  • Aliba 7 years ago
    Ambassadors Of Christ Choir turabemera. Be blessed.
  • Emmanuel Nizeyimana7 years ago
    mbega korari yubukombe n'ubuvivi!! nukuri twe dukunda ambasador cyane inaha ku intara ya mahama twaratumiye mukwa mbere,cg mukwa kabiri umwaka utaha nukuri bazaze tubahe inashyo zabo dufite kd bakomerezaho
  • Isaac nsengimana7 years ago
    dear brother! GOD BLESS YOU AT ALL. your songs have a good message like impanda and others. thx! don't leaver in the work.
  • Clova Junior5 years ago
    Indirimb Zany Ziruhur Imitim Yabesh Kand Zkanyur Bensh Imana Ibhezagre Mukomer Kumurim
  • Clova Junior5 years ago
    Ambassadors Ndayikund Cyne Kuburyo Ntovga Mukomer Kumurim W'Iman Ibakomez Ntatw Aho Turi Dukomez Kubasenger Umwam Abhezagre
  • Nzeyimana innocent3 years ago
    Jyenumuryango wange turabakunda kubwirimbo.zanyu dukunda cyane ivugango bazabanesheje isi bazishima bitarondorwa uyumunsiwanone abantubatwawe nibitagi ra umumaro cyane ikiri imbere imyambarire yurukozasoni ibimubifitiye ububasha muzabivugeho imana yamaho ro ibanenamwe ikomeze kubungura ubwenge mugire wamutima warimuri kiristo yesu amen



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND