Umuririmbyi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy yakoreye igitaramo gikomeye cy'amashimwe cyabereye mu Mujyi wa Montreal ku nshuro ye ya mbere muri Canada, aho atangaza ko abantu 54 bakiriye agakiza nyuma yo gutanga ubuhamya ku rugendo rwe rwo rwakira Kristo no kurangamira ingoma y'Ijuru.
Meddy yaherukaga muri kiriya gihugu mu myaka itandatu ishize, ubwo yari akiri mu muziki wa 'Secullar'. Kuva mu myaka ine ishize, yagaragaje ko yiyeguriye Imana, ko ashaka gukora umuziki uko byagenda kose wubakiye ku ijambo ry'Imana.
Uyu mugabo wakuriye i Kanombe, yumvikanishije ko Imana yamuhamagariye kuvuga ubutumwa bwiza kandi agakora ibitaramo bizatuma cyane cyane urubyiruko rwa Afurika rushakisha Imana bigishoboka.
Hari ikiganiro yigeze kugirira ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuzemo ko kwinjira muri 'Gospel' byari amahitamo yatekerejeho neza, kuko yasanze mu muziki wa 'Secullar' anezeza abantu, aho kunezeza roho ye.
Hari aho yagize ati " “Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular, hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, na bo bakigira nk’aho bankunze.”
Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda ntabwo baba bagukunze, bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.”
Yakomeje agira ati “Nabonye byinshi ntacyo ntabonye, nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima, ni ukwikunda, si urukundo nyakuri.”
Yungamo ati “Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi! Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo ni bo bandwanya, hari abo twatangiranye ariko ubu ni bo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti. ”
Mu gitaramo cyo ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, i Montreal muri Canada, Meddy kumvikanisha ko Imana yamugiriye neza n'umuryango we.
Ni uruhererekane rw'ibitaramo yatumiyemo inshuti ze, ndetse bazajya bahurira ku rubyiniro.
Kwizera Philbert watumiye Meddy muri Canada, yabwiye InyaRwanda ko muri iki gitaramo cya mbere Meddy yazamukanye ku rubyiniro n'abahanzi bose.
Ati "Ntabwo nabona amagambo meza yo kubisobanura. Ariko igitaramo cya Montreal cyari cyiza ku kigero kitarabaho. Ikintu cya mbere abantu bamenya ni uko abahanzi bose uko ari bane binjiriye ku rubyiniro rimwe. Nta bya bindi byo guhamagara umwe ku wundi, byari ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana."
Yavuze ko habayeho guhamagarira abahanzi bose icya rimwe ku rubyiniro, kandi bataramiye abantu mu gihe cy'amasaha ane 'ntawe uvuye ku rubyiniro'.
Kwizera Philbert yavuze ko imibare yerekanye ko abantu bakiriye agakiza muri iki gitaramo cya Meddy ari 54.
Ati "Abo ni abakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza. Twari twashyizeho uburyo bw'aho abantu biyandikisha bashaka gukizwa, rero dufite imibare, kandi tuzabakurikirana."
Kwizera yavuze 'abantu bahageze hakiri kare kuko bari bafite inyota yo kubona Meddy n'abandi bahanzi'. Ati "Ikindi navuga ko ni uko ahabereye igitaramo hari huzuye cyane'.
Yavuze ko ashingiye ku kuntu Meddy yahisemo gukora ibi bitaramo 'bishimangira uburyo yahindutsemo akiyemeza gukorera Imana'. Hari aho yagize ati "Yatanze ubuhamya bwe. Abantu baranezerwa, arabaririmbira, afatanya n'abandi bahanzi bose. Ntabwo cyari igitaramo gusa, ahubwo wari umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana."
Kwizera yavuze ko hari aho byageze aba bahanzi basimburana ku rubyiniro, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro ndetse na Willy. Aba bahanzi bombi kandi banaririmbye mu gitaramo cyabereye muri Toronto mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024.
Bazanataramira abakunzi babo tariki 22 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Ottawa, ni mu gihe banategerejwe mu bitaramo bizabera muri Edmond na Vancouver.
Meddy
yakoreye igitaramo cye cya mbere mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada
Meddy yatanze ubuhamya ku rugendo rwe rwo kwakira agakiza, no kwiyemeza gukorera Kristu
Meddy ari kumwe na Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bataramiye abakunzi babo mu gihe cy’amasaha ane
Meddy yavuze ko yateguye ibi bitaramo agamije gufasha ibihumbi by’abantu kwakira agakiza
Muri
iki gitaramo cye cyabereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada, abantu 54 bakiriye
agakiza
Adrien
Misigaro yongeye gutaramana na Meddy nyuma y’indirimbo bakoranye bise ‘Niyo
ndirimbo’
Gentil
Misigaro ari gutaramana na Meddy, mu gihe ategerejwe mu gitaramo cya ‘Joyous
Celebrationk’ izabera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024
TANGA IGITECYEREZO