Inkuru ibabaje ku bakunzi b’umuziki wa Gospel by’umwihariko abo mu gihugu cya Afrika y’Epfo ni urupfu rw’umuhanzi Sfiso Ncwane w’imyaka 37 y’amavuko witabye Imana azize indwara y’impyiko yari amaze igihe yivuza.
Mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki 5 Ukuboza 2016 ahagana isaa tatu za mu gitondo ni bwo Sfiso yashizemo umwuka nyuma y’igihe gito yari amaze mu bitaro bya Fourways Life hospital byo mu mujyi wa Johannesburg dore ko yajyanyweyo ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016 isaa moya z’ijoro.
Aya makuru y’urupu rwa Sfiso Ncwane wamamaye mu ndirimbo Kulungile Baba yemejwe na Sipho Makhabane wayatangaje mu izina ry’umuryango wa Sfiso Ncwane ndetse yaje kwemezwa na bamwe mu baganga bakora mu bitaro yari arwariyemo. Umugore we Ayanda Ncwane na we yaje kwemeza aya makuru.
Urupfu rwe rwashavuze benshi barimo na Perezida wa Afrika y’Epfo Jacob Zuma watangaje ko urupfu rwa Sfiso Ncwane ari igihombo gikomeye ku gihugu kuko indirimbo ze zakoze ku mitima y’abantu benshi bagera ku mamiliyoni. Nk'uko tubikesha Citizen Jacob Zuma, yunzemo ati “Yari umwe mu bahanzi beza ba Gospel igihugu cyari gifite, adusize akiri muto. Tubabajwe cyane n’urupfu rwe, ni aruhukire mu mahoro.”
Sfiso Ncwane yitabye Imana ku myaka 37 y'amavuko
Nyakwigendera Sfiso Ncwane yari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y’Epfo, amaze gutwara ibihembo byinshi mu muziki wa Gospel. Indirimbo ze Phakama Nkosi yeZulu na Kulungile Baba zimaze guhabwa ibikombe byinshi. Mu mwaka wa 2013 mu irushanwa South African Music Awards yabaye uwa mbere wegukanye igihembo cya ‘The Record of the Year.’
Mu mwaka ushize wa 2015 Sfiso Ncwane yakoze amateka agurira Pasiteri we Reverend Francis Anosike imodoka ya Mercedes-Benz ihenze cyane dore ko ifite agaciro ka R1.9-million mu manyarwanda akaba agera kuri miliyoni 112 n'imisago (112.138.020 Frw.) Sfiso Ncwane avuga ko yamuguriye iyo modoka mu rwego rwo kumushimira ko yakiriye agakiza ku bwe agakiza ubugingo bwe bwari mu isayo ry'ibyaha. Icyo gihe Sfiso yavuze ko nta cyo yabona gifite agaciro nk'agakiza yakiriye. Rev Francis akaba ari umuyobozi wa Rock Of Victory Ministries International church itorero rikorera muri Newtown mu mujyi wa Johannesburg.
Iyi ni yo modoka nyakwigendera yaguriye Pasiteri we muri 2015
Urupfu rwa Sfiso Ncwane rwashavuje benshi
Jacob Zuma yatangaje ko ababajwe n'urupfu rwa Sfiso Ncwane
REBA HANO 'KALUNGILE BABA' YA SFISO NCWANE
TANGA IGITECYEREZO