Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Umurerwa Happy umwe mu banyarwandakazi bamurika imideri ndetse babikora mu buryo bw’umwuga yaje gushyira hanze ifoto yifotozanyije na Jamie Foxx, aha bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi foto Umurerwa Happy na Jamie Foxx bayifotoreje i New York aho bose bahuriye muri New York Fashion Week 2017. Tukimara kubona iyi foto twifuje kumenya byinshi mu mishanga uyu mukobwa yaba afitanye n’uyu musore wamamaye mu gukina ama filime, gusa ntibyadukundira cyane ko aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika telefone akoresha yari ifunze.
Uyu mukobwa yanakurikiranye imikino ya US Open
Usibye guhura na Jamie Foxx uyu munyarwandakazi umaze kugira umwuga kwamamaza imideri cyo kimwe no kuyimurika yahuye n'abandi bantu bamamaye mu by’imideri ndetse anabasha kureba umukino wa Tenis wa US Open ari muri stade. Kutamubona kuri telefone byatumye tugorwa no kumenya niba Happy yaba ari muri Amerika nk'umwe mu bamurikaga imideri muri New York Fashion Week cyangwa niba nawe yari yagiye kwihera ijisho.
Happy Umurerwa ari kumwe na Jamie Foxx
Happy Umurerwa aheruka mu Rwanda mu minsi yashize dore ko yari Face of Kigali Fashion Week 2017 aha akaba yaranagaragaye muri Serena Hotel ahabereye ibi birori.
TANGA IGITECYEREZO