Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo byari byitezwe ko umuhanzi Safi Madibaagomba gukora ubukwe, ku gicamunsi cyo kuri iy tariki Safi wo mu itsinda rya Urban Boys yabanje gusezerana imbere y’amategeko, umuhango wabereye mu murenge wa Remera. Nyuma y’uyu muhango hakurikiyeho gusaba no gukwa.
Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye ku musozi wa Rebero ahari hatatswe bikomeye ndetse hacungiwe umutekano kuburyo bigoye kwinjira muri ubu bukwe uramutse udafite ubutumire. Ibi birori byo gusaba no gukwa byitabiriwe n’abandi bantu b’ibyamamare banyuranye baje gushyigikira uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys. Nizzo umwe mu bagize itsinda Urban Boyz ntiyigeze yitabira ubukwe bwa mugenzi we Safi, gusa Inyarwanda.com turacyashakisha icyatumye uyu musore adataha ubu bukwe.
REBA AMAFOTO:
Ibyicaro by'abageni ni uku byari biteguye
Inshuti za Safi zari zabukereye
Kid Gaju yari ahari
Queen Cha yari yabukereye yatashye ubukwe bwa mubyara we
Hagati ni umujyanama wa Marina Bad Rama wari watashye ubukwe bwa Safi
Mbere yo guhabwa umugeni
Niyonizera Judith mbere yo gusohoka mu nzu
Safi n'abamuherekeje bategereje umugeni
Humble G hagati uririmbana na Safi Madiba yishimira intambwe mugenzi we ateye
Safi n'umubyeyi wa batisimu ariwe Riderman bategereje umugeni
Hope niwe wasusurukije ababutashye
aba bacuranzi nabo basusurukije abantu
Niyonizera Judith asohoka mu nzu ngo asange umugabo
Bose babanje guhabwa impanuro n'umugisha wa kibyeyi n'abahagarariye imiryango
Byari ibyishimo ubwo bahoberanaga nanone
Bahanye impano
Buri wese yaramukije sebukwe na nyirabukwe abanatanga impano
Bashyitse mu byicaro
Icyitonderwa: turi kubategurira inkuru y'amafoto menshi yaranze ibi birori iri bubagereho mu masaha ari imbere
AMAFOTO: Ihorindeba Lewis -Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO