Kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2015 nibwo inzu itunganya umuziki ya Supel Level yaburanye bwa mbere n’umuhanzi Bruce Melodie bishyuza asaga 18.000.000 Frw yamutanzweho mu bikorwa byamukorewe ubwo yari akibarizwamo.
Ku isaha ya saa munani nibwo urubanza rwabo rwatangiriye mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi ruherereye I Nyamirambo .Yaba uregwa ari we Bruce Melodie ndetse n’urega , Supel Lever bari bitabiriye urubanza baherekejwe n’abavoka babunganira mu mategeko .
Umuhanzi Bruce Melodie wishyuzwa miliyoni 18 na Super Level
Ku ruhande rwa Supel Level , umuyobozi w’iyi nzu Richard atangaza ko icyo bashaka kuri Bruce Melodie ari amafaranga y’indirimbo z’amajwi, amashusho n’ibindi byose byamutanzweho mu gihe yari akihabarizwa. Yagize ati” Icyo tumwishyuza ni amafaranga asaga miliyoni 18 y’ibikorwa binyuranye byamukorewe hiyongereyeho n’amafaranga azagenda kuri b’avoka igihe yaba atsinzwe”
Richard akomeza avuga ko bitabaye ukwirengagiza hari uruhare runini Superl Level yagize kugira ngo uyu muhanzi agere ku rwego ariho ubu,bityo ko yagakwiriye gutanga amafaranga yamutanzweho agasubizwa aho yavaga.
Richard umuyobozi wa Super Level (ufite telefoni) avuga ko urwego Bruce Melodie agezeho barugizemo uruhare runini
Ati” Nta munyarwanda utabizi ko twafashe Bruce Melodie adakorera nibura n’ibihumbi 200 ku kwezi, kugeza ubu akaba abasha kurenza nibura miliyoni imwe ku kwezi. Ibyo aribyo byose ni imbaraga nyinshi zigendanye n’amafaranga zamutanzweho kugira ngo agere aho ageze ubu”
Uyu muyobozi wa Super Level yavuze ko hagize ushaka kwirengagiza ibikorwa bya Supel Level yareba urwego iyi studio yari imaze kumugezaho n’ibyo agezeho mu gihe cy’amezi ane avuyemo. Richard asanga n’umusaruro ari kugeraho kuri ubu harimo kugaragara muri PGGSS 5 ndetse no kubasha kumurika album Ntundize yamuritse kuri uyu wa 14 Werurwe 2015 muri Kaizen Club , kubasha kubona ama kontaro anyuranye ya kompanyi zikomeye hari uruhare runini babigizemo bityo ko adakwiriye kubyirengagiza akabasubiza nibura ayamutanzweho ariyo nayo bamuregeye mu rukiko.
Twashatse kumenya icyo umuhanzi Bruce Melodie avuga kuri iki kirego yatangiye kwireguraho ntiyabasha gufata telefoni ye igendanwa.
Biteganyijwe ko bazongera kuburana kuri uyu wa gatatu tariki 18 Werurwe 2015.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO