Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye cyane ku izina rya “Emmy” muri muzika nyarwanda aherutse kugaragara mu mujyi wa Kampala aho yagombaga guhurira na papa we, gusa yagombaga guhura nanone n’umukunzi we w’Umunyarwandakazi witwa Rwagasana Meddy.
Amakuru Inyarwanda.com icyesha umuseke ni uko imwe mu mpamvu yatumye umuhanzi Emmy ataza guhurira n’uwo mukunzi we mu Rwanda ari uko atashakaga ko bimenyekana mu itangazamakuru. Ariko hakaba nandi makuru ava kuri nyiri ubwite avuga ko impamvu ari uko Kampala ariho yagombaga guhurira n’umubyeyi we bityo yagira amahirwe akahahurira n’umukunzi we.
Emmy arikumwe na papa we muri Uganda
Ikindi gitekerezwa nk’impamvu yateye uyu muhanzi Emmy kutagera mu Rwanda harimo kuba ntamuvandimwe ahafite, usibye inshuti gusa kuko abandi bose bo mu muryango we babana muri Amerika. Ikindi ngo ni uko yanze kuza mbere y’igitaramo arimo gushaka gutegurira mu Rwanda.
Emmy yakunze kugaragaza urukundo akunda uyu mukobwa
Reba andi mafoto y'uyu mukobwa wakuye Emmy USA akamuzana Uganda
Meddy umukunzi wa Emmy
Meddy umukunzi wa Emmy wamukuye USA bagahurira Uganda rwihishwa
Reba hano amashusho y'indirimbo "Ntari umuntu" ya Emmy
TANGA IGITECYEREZO