Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 ni bwo Esther Mbabazi wanditse amateka yo kuba umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege yatangaje ko we n’umukunzi we Olivier Habiyaremye bamaze gusezerana imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda.
Ubwo yatangazaga iyi nkuru akoresheje Instagram, Esther Mbabazi yavuze ko yamaze gusezerana imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda, hakaba hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki we n'umukunzi Olivier Habiyaremye wo mu itsinda rya Beauty For Ashes (B4A) rihimbaza Imana mu njyana ya Rock, bagasezerana imbere y’Imana. Yunzemo ko kuri uwo munsi bazarahirira kubana akaramana bakazatandukanywa n'urupfu. Yahishuye ko ibirori by’ubukwe bwabo bizabera ku mucanga w’ikiyaga yirinze gutangaza.
Basezeranye imbere y'amategeko ya Leta,.. ibyishimo byari byose
Ubwo bari bamaze gusezerana imbere y'amategeko ya Leta
Ubutumwa Esther Mbabazi yanyujije kuri Instagram
Twabibutsa ko Esther Mbabazi n’umukunzi we Olivier Habiyaremye wo muri Beauty For Ashes bazarushinga tariki 16 Nzeri 2017, amakuru agera ku Inyarwanda akaba avuga ko ubukwe bwabo buzabera i Rubavu ku kiyaga cya Kivu. Esther Mbabazi akoresheje imbuga nkoranyambaga akomeje kugaragaza ko umunsi w’ubukwe bwe na Olivier Habiyaremye wegereje dore ko kugeza ubu habura iminsi ibarirwa ku ntoki.
Iminsi irabatindiye ngo babane akaramata,...
Esther Mbabazi ugiye kurushingana na Olivier Habiyaremye, ni mukuru wa Miss Kwizera Peace igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, bombi bakaba abakobwa ba Nyakwigendera Pastor David Ndaruhutse washinze Itorero Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Esther Mbabazi ni we munyarwandakazi wa mbere watwaye ndetse n'ubu akaba ari wo mwuga we, by'akarusho aherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu Banyafurika 30 bazamutse bakiri bato ku rutonde rwakozwe na Youth Village Africa.
Hano bari biteguye gusezerana imbere y'amategeko ya Leta
Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka ni bwo Esther Mbabazi yakorewe ibirori bya Bridal shower
Esther Mbabazi na Olivier ubwo bari mu ndege
TANGA IGITECYEREZO