RFL
Kigali

Alpha Rwirangira arashimira umubyeyi w'igitangaza wamubereye nyina

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/07/2015 10:39
8


N’ubwo yabuze nyina akiri muto, Alpha Rwirangira yagaragaje uburyo n’ubwo yarezwe n’umugore utaramwibarutse atigeze agira icyo amuburana amushimira cyane uburyo yamureze.



Mu magambo yanditse abinyujije ku rukuta rwe rw’urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Alpha Rwirangira yagaragaje neza ko atigeze amenya nyina wa mubyaye kuko yitabye Imana akiri muto, gusa amwereka ko n’ubwo yagiye, abana be babonye nyina wa kabiri kandi ko yamubereye aho atari, akamurerera neza.

Rwirangira yagize ati “Sinigeze ngira amahirwe yo kubona cyangwa gukurira hafi ya mama wambyaye… Iyaba yarari hano ngo arebe ibyo Imana yakoze, Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro. Gusa Imana yampaye umugisha impa uyu mubyeyi mwiza, Getrude Rucibigango, wanyigishije byinshi ndetse akanankorera byose umubyeyi yakorera umwana we mu buzima.”

Aya ni yo mbagambo yanditse, ashimira uyu mubyeyi wamureze

Aya ni yo mbagambo yanditse, ashimira uyu mubyeyi wamureze

Rwirangira kandi yakomeje anahamya ko ubumuntu n’ubugiraneza  bwe abufiteho ubuhamya bukomeye ko atabuga ngo aburangize, ati “Ni ubuhamya burebure, sinabasha kubuvuga mu gika kimwe. Gusa mu magambo make ndagira nti ‘Warakoze, Imana ihe umugisha umutima wawe. Twe abana bawe twese twigiye byinshi mu bikorwa byawe. Ndagukunda cyane.”

Asoza amagambo ye Alpa yavuze ko uko yakuze yabyigiyemo byinshi ndetse ko yifuza ko benshi bamwigiraho kudacika intege, ati “Igitabo cyanjye kirimo kwandikwa kandi ndetse hazakorwa na documentary (inkuru ndende ibisobanura) kugira ngo benshi bayigireho kudatakaza icyizere. Ibi ndabibamo nk’umuhamya wabyo.

Alpha Rwirangira ahamya ko ibyo yagezeho byinshi abikesha uyu mubyeyi akamusabira imigisha ku Mana

Alpha Rwirangira ahamya ko ibyo yagezeho byinshi abikesha uyu mubyeyi akamusabira imigisha ku Mana

Si uyu mubyeyi gusa kandi ashimira kuko mu minsi yashize, Alpha Rwirangira yanditse ashimira se ahamya ko yanamubereye icyitegererezo mu buzima

Si uyu mubyeyi gusa kandi ashimira kuko mu minsi yashize, Alpha Rwirangira yanditse ashimira se ahamya ko yanamubereye icyitegererezo mu buzima

Alpha Rwirangira, azwi cyane nyuma yo kwegukana irushanwa rya Tusker Project Fame inshuro 2 ndetse akaba aheruka kuvugwa cyane nyuma yo gutandukana no kubyarana n’uwari umukunzi we Miss Esther.

Reba hano indirimbo ya Alpha Rwirangira nshya yise ‘KATARINA' 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lily9 years ago
    Alpha ndagukunda cyane komererzaho
  • hy9 years ago
    ko mbona ari muto uwo mu maman ubwo yakureze angana ate? gusa ni byigiciro kuzirikana. nawe ujye wibuka unafashe umwana wawe na Ester kuko utazi ahazaza he. tks
  • 9 years ago
    azamufasha kdi baramumuhishe Alpha ntuzagwe muruzi urwita inkombe ndagukunda cyane
  • Eunice9 years ago
    ur number one. Mungu akubariki wewe na family yako . songa mbere usirudi nyuma.
  • niyibizi pacific9 years ago
    Icyambere Imana yarakoze cyanee peee kubayarahaye uwomubyeyi umutima wurukundo nawe uzabitoze abakiribato bose Murakoze.
  • kaka9 years ago
    Alpha uyu numugore wa 2 wa papa wawe se?cg nundi mubyeyi wakureze? abaye ariwe yaba arumubyeyi mwiza cyane va kubo jyambona batesa umwana batazi icyo azaba ejo Imana iguhe umugisha mubyeyi mwiza
  • dad9 years ago
    alpha ni byiza gishima.God bless u
  • Mr John9 years ago
    so gusa uyu mugore yarakoze pe.ariko imyambarire ye iramugaragaza uko atari.ubundi umubyeyi wumunyarwandakazi aba agomba kwiyubaha no mumyambarire.buriyase kariya gakabutura yiyambitse koko imbere yabana ahaaaa!!!





Inyarwanda BACKGROUND