Kigali

Umunya-Nigeria Fiokee yahurije Yago Pon Dat, Johnny Drille n’abandi kuri Album ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2024 8:07
0


Umunya-Nigeria, Ifiok Effanga usanzwe ari umucuranzi wa Gitari uri mu bakomeye muri kiriya gihugu, yatangaje ko yashyize hanze Album ye ya kabiri yise "Beyond a Guitarist 'B.AG'" iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barimo Yago Pon Dat, Johnny Drille wamamaye mu bihangano byitsa ku rukundo n’abandi.



Fiokee asanzwe afite ku isoko Album ya mbere yise ‘Man’ iriho indirimbo zabiciye bigacika. Mu bihe bitandukanye yagaragaje ko anyurwa no gukorana indirimbo n’abahanzi banyuranye, kandi ashyira imbere buri gihe kwiyungura mu bijyanye no gucuranga gitari.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, nibwo yagaragaje ko indirimbo 11 yakubiye kuri Album ye ya kabiri zageze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho ibihangano by’abahanzi birimo na Youtube. Kandi, yumvikanisha ko ari umusaruro w’igihe yari amaze ari kuzikoraho.

Muri izi ndirimbo harimo ‘Bilinda’ yakoranye na Yago. Uyu muhanzi w’umunyarwanda ubifatanya n’itangazamakuru, yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba Fiokee yaramuhisemo mu bahanzi bakoranye kuri iyi Album. Yasabiye umugisha Fiokee.

Hariho indirimbo nka ‘Fine Girl Today’ ndetse na Oma GBE yakoranye na Javpizzle, ‘No Way’ yakoranye na Cremixi, Johnny Drille ndetse na Jaypizzle.

Hariho kandi ‘Pozi’ yakoranye na Raybekah, ‘Loyal’ yahuriyemo na Bruce Africa, ‘Ibadi’, ‘Soco’, ‘No Way’ na ‘Turn It Up’ yahuriyemo na Raybekah, Kholi, Vicky Samdate.

Fiokee arazwi cyane mu muziki wo muri Nigeria, kuko amaze imyaka 20 atangiye kugaragaza ko ashobora kuririmba ariko akanacuranga gitari. Yibanda cyane ku ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Afribeats, ndetse akunze kuvuga ko ariwe muhanzi wa mbere mu bakora iyi njyana ku Mugabane wa Afurika.

Uyu musore yigeze kwegukana irushanwa ‘Star Quest’ binyuze mu kiganiro cyo kuri Televiziyo yo mu Mujyi wa Lagos mu 2008. Ariko izina rye ryatangiye kuvugwa cyane mu 2010, ubwo yacurangaga gitari mu ndirimbo ‘Zaria’ ya D’Banj yanaririmbyemo Kanye West.  

Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, bivuga ko kuva kiriya gihe yakomeje kumenyekanisha umuziki we nk’umucuranzi wa Gitari utanga icyizere.

Mu 2022, Fiokee yatangazaga ko amaze kugira uruhare mu ndirimbo zirenga 70 aho yacuranzemo gitari. Mu 2017, yashyzie hanze indirimbo ‘Woman’ yakoranye na Jumabee, ‘Very Connected’ yakoranye na Flavour, ‘Sweetest thing’ yakoranye na Ric Hassani, ‘Dumebi’ yakoranye an Davido na Peruzzi n’izindi.

Fiokee yagaragaje indirimbo 11 zigize Album ye nshya ya kabiri zirimo iyo yahuriyemo na Yago
Johnny Drille yahaye umusanzu we Fiokee kuri Album ye yubakiye ku mudiho wa Afrobeats 

Yago yagaragaje ko yasabiye umugisha Fiokee nyuma y’uko bakoranye indirimbo

Kuva mu myaka 20 ishize, Fiokee yashyize imbere gukora indirimbo zumvikanisha ubuhanga bwe mu gucuranga gitari
 

KANDA HANO UBASHE KUMVAINDIRIMBO ‘BILINDA’ FIOKEE YAKORANYE NA YAGO

 ">

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA KABIRI YA FIOKEE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND